Ni amagambo uyu mugabo yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yagaragaje kwicuza gukomeye aterwa no kuba yariyibagiwe, amafaranga ye akayashora mu gufasha abantu nta nyungu abikuramo.
Coach Gael yagaragaje ko ubu agiye kwibanda ku bikorwa bimwungukira kurusha gufasha abandi.
Coach Gael yagize ati “Nakoresheje amafaranga menshi, nafashije abantu benshi ngira impuhwe nyinshi ntakeneye ibingarukira. Ubu noneho ni igihe cyanjye cyo kwirebaho.”
Ni amagambo yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bagaragaza ko uyu mugabo nawe yaba arambiwe gushora mu muziki amafaranga atunguka nk’uko byagendekeye benshi mu bamubanjirije babivuyemo.
Coach Gael yaba na we ababwe?
Karomba Gael cyangwa se Coach Gael nk’uko yinjiye mu ruganda rw’umuziki yitwa, ni izina ryatangiye kwamamara mu ntangiriro za 2022 ubwo byavugwaga ko The Ben yungutse umunyamafaranga ugiye gushora mu muziki we.
Icyakora ubwo izi nkuru zadukaga, ni nabwo ibyabo byahise bizamo kidobya, abari inshuti z’akadasohoka batangira kurebana ay’ingwe no guhangana byeruye.
Mu gihe The Ben yagaragazaga ko gutandukana na Coach Gael byatewe n’uko ibyo yari akeneye atabashije kubigeraho neza, uyu mugabo we yahise afata icyemezo cyo gufata Bruce Melodie aba ariwe ashoramo amafaranga.
Ntabwo byari ishoramari gusa kuko byabaye n’ihangana ryeruye hagati ya Coach Gael binyuze muri Bruce Melodie ndetse na The Ben.
Uyu mugabo wari umaze kubakira izina muri uku guhangana gukomeye kwari kwiganjemo no kwandagazanya, yaje kumaramaza noneho ishoramari rye ariganisha mu myidagaduro byeruye.
Uretse gufasha Bruce Melodie, Coach Gael yaje no gushinga studio yise ‘1:55AM’, iyi ikaba yari isanzwe ikorerwamo na Producer Element, gusa bivugwa ko nawe asigaye ayigendeshamo akaguru kamwe kuko akandi kaba karageze hanze.
Nyuma ya Bruce Melody na Element, Coach Gael yaje gusinyisha abandi bahanzi barimo Ross Kana na Kenny Sol.
Uretse abo bakoranaga umunsi ku munsi, benshi mu bahanzi bo mu Rwanda batamiye ku ifaranga rya Coach Gael kuko yari asigaye ameze nk’umukungu umwe ku gasozi kuzuye abashonji.
Bibaye ibyo yavugaga ari ibijyanye n’umuziki, byaba bisobanuye ko Coach Gael agiye gukora ibihita bimwungukira kurusha kugira uwo afasha mu buzima busanzwe.
Ibimenyetso byose bigaragaza ko bigoye gushora mu muziki w’u Rwanda ushaka inyungu y’ako kanya, ibyaba bisobanuye ko yaba nawe yababwe, nk’umucuruzi akaba agiye gushyira imbaraga ze mu bindi aho kuzimarira mu bidahita bimugarukira.

Si uwa mbere
Bibaye ari byo nawe akaba acitse intege mu ishoramari ry’umuziki, Coach Gael ntabwo yaba abaye uwa mbere bibayeho kuko hari benshi bagerageje, ariko uyu munsi ukaba ubona baracitse intege.
Bamwe muri aba umuntu yavuga nka Bad Rama, umwe mu badatinya guhamya ko bashoye akayabo mu muziki, cyane ko yigeze guhamya ko byibuza yawushoyemo arenga ibihumbi 300$ (ni ukuvuga arenga miliyoni 400Frw).
Uyu musore wari warashinze The Mane Music, nubwo hari benshi yagiye afasha mu buryo butandukanye, yakoranye n’abahanzi barimo Safi Madiba, Marina, Queen Cha, Jay polly na Kelvin Mbanda.
Kugeza uyu munsi nubwo ataramanika amaboko ngo abe yavuga ko yabivuyemo, uwavuga ko yacitse intege mu byo gushora imari ye mu muziki ntiyaba abeshye.
Iyo aganiriza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama agaragaza ko ibikorwa bye bigihari ariko iyo witegereje neza bikorohera kubona ko yahinnye akaboko kashoraga imari mu bahanzi n’umuziki muri rusange.
Mutangana Richard
Uyu mugabo ni we washinze Kiwundo Entertainment, Inzu yafashaga abahanzi ubundi yari isanzwe ikorera muri Uganda icyo gihe ikiri muri iki gihugu yari irimo abahanzi baho barimo Washington, Vampino na Rabadaba.
Mu 2017 byatangajwe ko yatangiye gukorera mu Rwanda ndetse ikorana n’abahanzi barimo Diplomate, Spax uzwi cyane muri Family Squad, Umutoni Milly wize umuziki ku Nyundo ndetse n’Umurundikazi witwaga Miss Erica (uherutse kwitaba Imana).
Uretse abahanzi bakoranye mu buryo bweruye, Mutangana Richard ni umwe mu bafashije abahanzi benshi bamugannye bamusaba ubufasha niyo babaga badakorana bya hafi.
Iyi nzu imurikwa ndetse na studio yayo abayobozi bayo bavugaga ko ije mu Rwanda gukemura ibibazo bitandukanye, birimo korohereza abahanzi bajyaga gukorera indirimbo muri Uganda kwa Washington cyangwa Nessim kuko bose bagombaga kujya basimburana bakaza kuhakorera mu gihe bibaye ngombwa.
Bavugaga ko Pastor P ndetse n’undi witwa Just Jose wakoze ‘Byemere’ ya Knowless na Vampino aribo ba producer b’iyi studio.
Mutangana Richard watangije iyi nzu yavugaga ko kandi bafite imikoranire n’ibitangazamakuru birimo Channel O n’ibindi bikomeye mpuzamahanga.
Bavugaga ko bagiye gutangiza n’indi studio izajya itunganya amashusho ariko yaheze mu magambo, ndetse n’iyo bari bazanye y’amajwi nta kintu yamaze.
Nyuma yo kuyereka itangazamakuru, Kiwundo ntiyongeye kumvikana ndetse nta n’abandi bahanzi bazwi yasinyishije.
Richard Nsengumuremyi
Uyu mugabo ni we watangije Super Level nayo iri mu nzu zifasha abahanzi zubatse amateka ariko ikagenda nka nyomberi.
Iyi nzu ni iri mu zakoranye n’abafite amazina akomeye barimo; Fireman, Urban Boyz, Bruce Melodie wayivuyemo nabi cyane, Amag The Black, Mico The Best n’abandi bose bayinyuzemo.
Yamamaye cyane mu myaka yo mu 2013. Yari ifite na studio.
Mu ntangiriro za 2017, Super Level yatezaga imbere abahanzi ikaba n’imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya umuziki mu Rwanda. Yajemo ibibazo, imikorere yayo irazamba kugeza ubwo bimwe mu bikorwa byayo byahagaze burundu.
Super Level yahozemo abahanzi bakomeye ariko bagiye bayivamo urusorongo. Ku ikubitiro habanje kuvamo Ama G the Black, nyuma gato Bruce Melodie arasezera ndetse bahita bashyidika mu manza kubera ibibazo by’amafaranga.
Bruce Melodie asezera, Richard yagiye mu nkiko ashaka ko amafaranga n’umutungo bya Bruce Melodie avana mu muziki bifatirwa kubera miliyoni 18 Frw yaryozaga uyu muhanzi ariko urukiko rurabyanga.
Iyi nzu itunganya umuziki yareze abandi bahanzi benshi ariko ntibyagira icyo bitanga. Fireman yayivuyemo bucece, naho Mico The Best na Urban Boyz basigaramo mu buryo bwa baringa.
Super Level yasenyutse mu mpera za 2016 abenshi mu bayikoreragamo batangira gushaka ahandi ho gukorera, Richard nawe ibyo gushora imari muri muzika birangira bityo.
Theodomir Mutesa
Uyu niwe watangije Touch Records. Iyi yari mu nzu zifasha abahanzi bakomeye mu Rwanda. Yari yashinzwe mu myaka ya 2014 ndetse yagize umuriri ukomeye abahanzi benshi barundumukiramo.
Kuva mu mpera za 2017 ibyayo byatangiye kuba agatereranzamba kugeza aho isigaye ku izina.
Uretse gufasha abahanzi mu buryo butandukanye, iyi nzu yari ifite imishinga myinshi minini irimo studio (amajwi n’amashusho) ndetse na Website yatezaga imbere abahanzi.
Yakoreyemo abatunganya indirimbo bakomeye barimo Fazzo, Junior Multisystem, Trackslayer na Evydecks. Yafashije abahanzi barimo Bulldogg, Jay Polly, Diplomate, Tonny Unique, Niyorick n’abandi benshi ariko ntiyamaze kabiri.
Ahanini iyi nzu yarindimuwe n’abavandimwe ba nyirayo yari yarahayemo akazi, bagahugira mu kwirira ifaranga.
Mu 2015 higeze kuzamo ibibazo, Rudahanwa Alain wari uri mu bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyi nzu ashinjwa byinshi birimo n’amafaranga byavugwaga ko yanyereje.
Touch Entertainment Ltd yari ifite studio ya Touch Records yanasohotse ku rutonde rw’ibigo bitemerewe guhatanira amasoko ya Leta; urugendo rwa nyirayo mu guteza imbere abahanzi rurangira gutyo.
Ese ni amakosa y’abashoramari cyangwa ni umuziki udashobotse?
Imyidagaduro ni rumwe mu nganda zimaze gushinga imizi no kwiyubaka ku rwego rufatika ku buryo hari benshi barusaruramo agatubutse.
Icyakora iyi nteruro nanditse uyibwiye abashoramari b’i Nyarugenge ntawazongera no kuguha amazi yo kunywa, ubanza bashobora no kukwita umurozi kuko babonye benshi bashoyemo akayabo bakavamo shishi itabona.
Icyakora nubwo uvuyemo wese asiga agaragaje ko uru ruganda rutunguka mu Rwanda, iyo urebye neza ukitegereza ushobora gusanga hari impamvu zibitera.
Gushaka kunguka mu gihe gito no kwimenyekanisha biza ku isonga. Hari umuhanzi waririmbye ngo kubaka izina si imikino! Burya hari igihe umuntu areba byose akabona yarabigwije ariko nyamara yararanganya amaso hirya no hino akabona ntawe umuzi.
Mu muziki ni hamwe mu hantu byoroshye kwigaba ugahita wamamara bitewe n’uburyo ukundwa n’abatari bake, benshi rero bashora imari mu muziki atari uburyo bw’ubucuruzi ahubwo. ari ukwimenyekanisha
Iyo wa wundi washoye imari ye agamije kwimenyekanisha amaze kubigeraho, atangira gutekereza ku kayabo ke kari gutikirira muri ibyo bikorwa ugasanga ahisemo guhina akaboko cyane ko umuziki atari ahantu washora utegereje inyungu y’ako kanya.
Icyenewabo n’amarangamutima mu gutanga akazi. Gutangira ishoramari mu myidagaduro ntiwizere abo usanzemo cyangwa ngo uhe akazi ababimazemo igihe babifitemo inararibonye ahubwo ukazana abo mu muryango n’inshuti zawe nabyo biri mu bintungwa agatoki mu gutuma abarigwije bagerageje gushora mu muziki bahita bawuvamo.
Nubwo ntari bubyite icyorezo, ariko mu byukuri iyi ni indwara ihuriweho na benshi mu bashoramari bigaba mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda.
Usanga abenshi badashyira imbaraga mu kubaka ikipe ifite ubumenyi n’inararibonye izabafasha mu kazi kabo, ahubwo imitungo yabo bakayiragiza abavandimwe n’inshuti zabo ziba zidasobanukiwe neza iby’aho uko bikorwa.
Indi mpamvu umuntu atakwirengagiza ni ubugambanyi.
Ikindi gituma abakire bazana amafaranga mu myidagaduro bacika intege kivugwa ni ubugambanyi bukorwa na bamwe, basanzwe mu myidagaduro.
Aba bavugwamo abanyamakuru, abitwa ‘abakomosiyoneri’ baba mu muziki, abajyanama baba bahawe akazi ko gukurikirana ibikorwa by’abashoramari ndetse n’abandi ba hafi y’aba bashoramari babizeza ibitangaza bya baringa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!