Clovis yerekeje ku i Burayi mu 2019, yimukanye n’umuryango we nyuma yo gukora ubukwe n’umugore w’Umubiligi.
Uyu muhanzi wahinduye izina akiyita Clova Lova, afatanyije n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi; DD na MTG bakoranye indirimbo bise ‘Byatse’.
Mu kiganiro na IGIHE, Clova Lova yatangaje ko iyi ndirimbo ari yo ibimburiye indi mishinga afite, yaba iye bwite ndetse n’iyo ahuriyemo na bagenzi be bari muri label ya ’La Source Records’.
Ati "Twahisemo guhera ku ndirimbo ibyinitse ifasha abantu kwishimira ko bagifite ubuzima muri ibi bihe byo gutangira umwaka mushya. Ariko dufite n’izindi ndirimbo nyinshi kandi ntekereza ko bazakunda.”
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer CB naho gitari yumvikanamo ikaba yaracuranzwe na Didier Touch.
Usibye iyi ndirimbo, Clova Lova avuga ko nyuma yo kugera mu Bubiligi agafata umwanya wo kwisuganya, ubu ari gukora kuri EP (Imbumbe y’indirimbo) ye ya mbere izasohoka mu minsi mike izaza.
Iyi EP yamaze guha izina ‘Nta mupaka’ izaba igizwe n’indirimbo ziri mu njyana zitandukanye gusa avuga ko akizirikana na Coga Style yahoze akorana na Rafiki.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!