Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo yanditse kera akiri umunyabibazo uruhuri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kanama 2020 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe zikamwamamaza nk’umwe mu bahanzikazi b’umuziki gakondo, yasohoye indirimbo irimo ubutumwa bwiganjemo ubuhumuriza abantu bari mu bihe bigoye.

Iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yise ‘Ibihe’ yabwiye IGIHE ko yatangiye kuyandika mu 2016 ubwo yari ari mu bihe bikomeye by’ubuzima yibaza niba umunsi umwe, ibintu bizagenda neza.

Ati “Ni indirimbo natangiye guhanga mu 2016 ubwo nakoraga kuri radiyo Ishingiro yo muri Gicumbi. Nibwo nari ngitangira itangazamakuru ndetse no kuririmba nibaza ahazaza hanjye uko hazaba hameze. Ni imwe mu ndirimbo zanjye ubwanjye zimfasha kuko yampozaga umubabaro mu bihe bimwe na bimwe, ndibuka akenshi iyo nabaga ndi kujya ku kazi nagendaga nyiririmba mu nzira ndi kwibaza niba nanjye nzagera aho nkagera aheza ku nzozi zanjye. Ikamfasha cyane.

Arongera ati “Nifuza ko n’abandi bayumva iza kubafasha ikabibutsa ko ibibi n’ibyiza byose banyuramo hari umugenga wabyo nkabashishikariza kubaha, kwemera no kwakira ingengabihe yabo, kuko ibihe bihinduka.”

Uyu mukobwa avuga ko n’ubwo ataragera ku nzozi ze, ari mu nzira yabyo kandi byinshi mu byo yifuzaga kuva kera akaba ari kugenda abigeraho.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Jay P na Sam naho amashusho yayo akorwa na AB Godwin. Imaze umwaka itunganyijwe mu buryo bw’amajwi kuko Karasira yatangiye kuyikora umwaka ushize muri Nyakanga.

Karasira Clarisse avuga ko iyi ndirimbo yayanditse ari mu bihe bigoye
Uyu mukobwa ni umwe mu bahanzikazi b'abanyempano ihambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .