Karasira Clarisse yatangaje ko yabwiye ’Yego’ umusore utatangajwe amazina wamusabye ko yazamubera umugore.
Ati "Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.”
Aya magambo yari aherekejwe n’ifoto igaragaza ko yambitswe impeta ndetse n’indabyo yahawe n’uwo musore.
Clarisse Karasira yakunze kugira ibanga amakuru y’urukundo rwe kugeza ubwo yambitswe impeta, n’igihe yatangazaga ko yemereye uyu musore wamusabye ko barushinga nabwo ntiyigeze amugaragaza.
IGIHE yagerageje kuvugana n’uyu muhanzikazi ariko ntiyabashije kwitaba telefoni ye mu nshuro nyinshi twayihamagaye.
Uyu mukobwa yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga, nyuma y’iminsi mike cyane ahaye imodoka ababyeyi be nk’impano yuko bamureze neza.
Karasira Clarisse yamamaye cyane mu muziki kubera ibihangano byiganjemo umudiho wa Kinyarwanda n’ubutumwa bunyura benshi zirimo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga Iki?’, ‘Ubuto’, ‘Kabeho’, ‘Imitamenwa’, ‘Ntizagushuke’, ‘‘Uzibukirwa kuki?’ n’izindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!