Clarisse Karasira yakoze indirimbo ikubiyemo inkuru mpamo y’abajya gushakira ubuzima mu mahanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kamena 2020 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Clarisse Karasira uri mu bahanzikazi bafite ibihangano bituma benshi basesa urumeza, yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo inkuru mpamo y’abantu bajya gushakira ubuzima i Bwotamasimbi.

Yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yatuye abantu bose basize iwabo bakajya gushakira ubuzima ahandi cyane cyane hanze y’u Rwanda.

Ati “‘Uwacu’ ni Indirimbo ituwe abantu basize iwabo bakajya gushakira ubuzima ahandi cyane cyane mu mahanga. Ni inkuru mpamo yanjye nakuye ku buzima inshuti zanjye ziba mu mahanga zibamo. Iributsa urukundo rw’umuryango igatanga intashyo kuri ba ‘Uwacu’ ibakumbuza iwabo.”

Iyi ndirimbo nshya yise ‘Uwacu’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Evydecks naho amashusho yayo afatwa na Fefe faith.

Karasira yavukiye i Masaka mu Mujyi wa Kigali, yiga amashuri mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi. Kaminuza yize Itangazamakuru muri Mount Kenya University. Nyuma y’umwaka umwe yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politiki Mpuzamahanga muri ULK ubu ari mu mwaka wa kabiri.

Uyu mukobwa yatangiriye itangazamakuru i Gicumbi kuri Radio Ishingiro, akomereza kuri Flash Fm na Flash Tv ahakora igihe kitari gito aza gusezera muri Kanama 2018 ubwo yatekerezaga kwinjira mu muziki.

Clarisse Karasira yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga Iki?’, ‘Ubuto’, ‘Kabeho’, ‘Imitamenwa’, ‘Ntizagushuke’, ‘Uzibukirwa kuki?” n’izindi.

Reba indirimbo nshya ya Karasira

Karasira akunze kuririmba ibihangano bikora ku mitima ya benshi
Karasira amaze kwigwizaho abakunzi b'umuziki we kubera umwimerere yazanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .