Clarisse Karasira yakoze indirimbo ihanura umukobwa ugiye kurushinga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Kanama 2019 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze kwigarurira imitima y’abakunda umuziki gakondo, yashyize hanze indirimbo yahimbiye umukobwa ugiye kubaka urwe yise ‘Kabeho’.

Uhereye kuri “Giraneza”, “Rwanda Shima Imana”, “Ntizagushuke” na “Komera” yafashije benshi mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ‘Twapfaga iki’ n’iyo aherutse gushyira hanze yahimbiye ingabo zabohoye igihugu yise ‘Imitamenwa’, ‘Ubuto’, byose ni ibihangano bya Clarisse Karasira bikora ku ndiba y’imitima y’abakunda umuziki gakondo.

Uyu mukobwa winjiye mu muziki mu mwaka ushize yahise akundwa bidasanzwe bitewe n’amagambo ari mu ndirimbo ze n’ijwi ryuje ubuhanga buhebuje.

Yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Kabeho’ yahimbiye umukobwa ugiye kurushinga. Aba yifuriza urugo ruhire uyu mukobwa ariko na none akamuha impanuro z’uko azitwara namara kugera mu rugo rwe.

Hari nk’aho agira ati “Kabeho mwana twareranywe, kabeho shenge urarwubake, kurya uri uburiza, ugiye uriza abo mwabanye bambe, kabeho. Urugori rwiza nirukwizihira tuzasingiza irugushingiye urarwubake.”

Karasira amaze amezi icumi yonyine yinjiye mu muziki, kuva yinjiye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda amaze kugera ku rwego ruhambaye, abamaze imyaka n’imyaniko batapfa kwisukira.

Uyu mukobwa wahoze ari umunyamakuru wa Flash TV, ubu arebererwa inyungu mu muziki na Mukuralinda Alain ufasha na Nsengiyumva umaze kwamamara nka Igisupusupu.

Clarisse Karasira, umuhanzikazi wagaragaje impano idasanzwe
Karasira yishimirwa na benshi bakunda umuziki gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza