Clarisse Karasira yakoze indirimbo igarurira icyizere abihebye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Mata 2020 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ibikomere’ yibutsa abantu ko n’ubwo banyura mu biruhije bibatera ibikomere, hari icyizere cyo kubyomoka.

Mu gitero cya gatatu cy’iyi ndirimbo, uyu mukobwa agaragazamo inzira enye zo komoka ibyo bikomere zirimo kwizera Imana, gutuza, gukora ibyiza ufite uburyo no kugira umutima ukomeye.

Karasira yabwiye IGIHE ko muri iyi ndirimbo avugamo ibintu byahindutse, abantu bakaba bahura na byinshi bibagora cyane.

Ati “Mvugamo uburyo Isi ya none ibintu byinshi byahindutse, abantu bakaba bahura na byinshi bibakomeretsa; abakomeretswa n’abantu n’ibintu kandi ibikomere ntibitoranye bikagera ku bakire n’abakene.”

Avuga ko yayihimbye kubera ibihe biruhije yari arimo, bigatuma nk’umuhanzi yandika indirimbo nk’iyi kuko yumvaga hari igihe izafasha benshi mu gihe izaba yagiye hanze.

Ati “Ni indirimbo nahimbye ubwanjye mbabaye cyane, hari ibintu byari byambayeho by’ubuzima mbihuza n’iby’abandi bahura nabyo. Numva nzayisohora igafasha benshi. Nayihimbye mu Ukuboza 2018, ntangira kuyitunganya muri studio muri Nyakanga 2019. Umutima wampatiye kuyishyira hanze mu bihe nk’ibi turimo kuko ishobora komora ibikomere bya benshi.”

Karasira yakunzwe cyane kubera injyana gakondo yinjiriyemo mu muziki mu gihe ari imwe mu zikundwa n’abatari bake ariko na none ikaririmbwa na bake mu bahanzi nyarwanda.

Atangira umuziki yahereye ku ndirimbo yise “Giraneza” ikundwa n’abantu bake bakunze bikomeye ubutumwa bwo kubibutsa guharanira kugira neza mu buzima bwa buri munsi.

Nyuma yakurikijeho indirimbo zinyuranye nka "Ntizagushuke", "Twapfaga iki", "Imitamenwa" n’izindi zagiye zikundwa.

Umva indirimbo nshya ya Karasira Clarisse ’Ibikomere’

Clarisse Karasira amaze kugira izina rikomeye mu gihe gito amaze mu muziki. Yasohoye indirimbo nshya yise 'Ibikomere'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .