Clarisse Karasira yakoreye indirimbo ingabo zabohoye igihugu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kamena 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 4 Nyakanga uyu mwaka u Rwanda ruzaba ruri kwizihiza imyaka 25 Ingabo za FPR Inkotanyi zimaze zibohoye igihugu. Umuhanzikazi Clarisse Karasira yakoze indirimbo yahimbiye izo ngabo zabohoye igihugu.

Iyi ndirimbo uyu mukobwa yise ‘Imitamenwa’ yavuze ko ari indirimbo izafasha abanyarwanda mu bihe byo kwizihiza ukwibohora, ikaba ikubiyemo ubutumwa bushima ingabo zabohoye u Rwanda zigakomeza kururinda rukaguka mu iterambere.

Iyi ndirimbo Karasira yayihanze mu 2016 ubwo ingabo zari ziri mu cyumweru cyazihariwe, aho zakoraga ibikorwa bitandukanye bikomeza guteza imbere igihugu.

Ati “Nayihanze mu 2016, ubwo ingabo zari muri ‘Army Week’, ibikorwa byazo mu iterambere ryacu byanteye kubahimbira iyi ndirimbo ngahora nizeye ko umunsi umwe nzayibatura kuko ibyo kubaha byo sinabona ibihwanye n’ubwitange bwabo.”

Yakomeje avuga ko kuva kera yakuze akunda ingabo cyane avuga ko hari igihe yigeze kuva gukora ikizamini cya leta ubwo yasozaga amashuri abanza akigira kureba akarasisi ahitwa ku ihara rya Masaka.

Yanavuze ko hari nyirasenge wahoraga yiteze ko uyu mukobwa azaba umusirikare w’umuhanzi kuko yakundaga kubimubwira aho babanaga mu Bugesera.

Ati “Hari masenge wanjye wahoraga yiteze ko nzaba umusirikare w’umuhanzi kuko nabimubwiraga kenshi aho twabanaga mu Bugesera. Buri gihe iyo mbona uburyo abasirikare n’abapolisi bacu bahora batureberera amajoro n’iminsi bataruhuka, bagakora mu mvura no ku manywa bintera ikiniga n’amarangamutima”.

“Nigeze gutekereza kuzagororera nk’abana babo babakomokaho mbishyira mu mushinga mu 2016 ariko nari muto mu bushobozi biranga. Iyi ndirimbo rero yaje nk’impano ntekereza naba mbahaye.”

Karasira avuga ko mu gihe hizihizwa kwibohora ku nshuro ya 25, ‘abakogoto’ cyangwa se abasirikare b’igihugu bakwiriye gushimirwa ubwitange bagize mu gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda.

Karasira ari mu bahanzi bake bamaze igihe gito, babashije kuririmbira imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Yabigezeho mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri Stade Amahoro i Remera.

Bamwe mu bumvise ijwi ry’uyu mwari bashimangiye ko aje kusa ikivi cya Mutamuriza Annonciata wamamaye nka Kamaliza, umunyamuziki washinze imizi mu mitima ya benshi bera ubuhanga bwe mu kuririmba.

Ni umukobwa w’inzobe, akagira urubavu ruto n’ijwi ry’ubuhanga. Iyo aganira agaragaza urugwiro n’ibyishimo ku maso, imvugo ye ikumvikanamo ugucisha make, ubuhanga buhanitse n’Ikinyarwanda cyumutse.

Mbere yo kwinjira mu muziki bamwe bamumenye nk’umunyamakuru uberwa no guhagarara imbere ya Camera kuri Flash TV, atangaza amakuru yiriwe avugwa hirya no hino.

Karasira ari mu bahanzi b'abahanga kandi bazamutse mu gihe gito bakabasha kwigarurira imitima ya benshi
Clarisse Karasira, umuhanzikazi wagaragaje impano idasanzwe, ubu yahimbiye indirimbo ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .