Clarisse Karasira yakebuye abantu baba ku Isi badatekereza inkuru bazasiga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ukwakira 2019 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zirimo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga Iki?’, ‘Ubuto’, ‘Kabeho’, ‘Imitamenwa’, ‘Ntizagushuke’ n’izindi, Karasira Clarisse yakoze indi nshya yiganjemo ubutumwa bwo gukebura abantu batita ku nkuru bazasiga ku Isi.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Uzibukirwa kuki?’ amajwi yayo yakozwe na Jay P naho amashusho yayo atunganywa na AB Godwin.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Karasira yavuze ko ari indirimbo yari amaze imyaka irenga yanditse ndetse akaba yarashatse kuyishyira hanze mu minsi yashize ariko akaza kwisubiraho.

Ati “Nayihimbye mu 2016, yaje gusa ntekereza ku murage umuntu ashobora gusiga, nashatse kuyishyira hanze mbere ya ‘Giraneza’ ariko nza kubihindura. Ni indirimbo yo gutekereza ku murage umuntu yasiga nyuma kubaho kwe. Hari abazasigara bavugwa neza abandi basigare bavugwa nabi.”

Iyi ndirimbo mu gitero cya nyuma yifashishije amagambo yo muri Zaburi ya 90:12, avuga ngo ‘utwigishe kubara iminsi yacu kugira ngo dutunge imitima y’ubwenge.’

Ku wa 11 Ukwakira Clarisse Karasira yasheshe amasezerano yari afitanye n’inzu ifasha abahanzi ya ’Boss Papa’ y’umuhanzi Alain Muku, nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bakorana ndetse wanabahiriye cyane urebye indirimbo zinyuranye zawusohotsemo.

Ugutandukana kw’aba bombi kwatangajwe binyuze mu mashusho yafashwe agashyirwa ku rubuga rwa YouTube n’ikigo cya Alain Muku. Ni itangazo ryasomwe n’umwe mu bakora muri iki kigo wari kumwe na Clarisse Karasira.

‘Uzibukirwa kuki?’ niyo ndirimbo ya mbere Karasira ashyize hanze nyuma yo gutandukana na Alain Muku.

‘Uzibukirwa kuki?’ niyo ndirimbo ya mbere Karasira ashyize hanze nyuma yo gutandukana na Alain Muku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza