Clarisse Karasira yahaye ababyeyi be imodoka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Mutarama 2021 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Karasira Clarisse umaze kwamamara kubera ibihangano byiganjemo umudiho wa Kinyarwanda n’ubutumwa bunyura benshi, yahaye ababyeyi be impano y’imodoka muri ibi bihe byo gusoza umwaka wa 2020.

Yanditse kuri Instagram ati “Imodoka y’impano ku babyeyi banjye. Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n’ubwo ntacyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite, bantoje byinshi birimo ubumana n’ubumuntu.”

“Ni bo bantu ba mbere bashyigikira inzozi zanjye, barandera barankuza. Bambereye umugisha cyane. Bagombwa icyubahiro cy’ababyeyi.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ashima Imana imuha umugisha utangaje mu buzima busanzwe no mu bwa muzika.

Karasira yabwiye IGIHE ko yakuze akunda ibijyanye n’ubuhanzi agashyigikirwa n’ababyeyi be, ati “Nakuze nkunda ubuhanzi cyane, noneho ntangira kuba umuhanzi byarabatunguye kuko bagiye kubona bakabona nshyize hanze indirimbo ya mbere. Baranshyigikiye kuva icyo gihe.”

Yakomeje agira ati “Nanjye rero navuze nti nk’abantu bambaye hafi bakandera reka mbahe impano. Numvaga nzabaha inka ariko ndatekereza nti n’ubundi ko mu rugo zihari uwabaha ikindi kintu, kubera papa wanjye ari pasiteri muri ADEPR rero niko kuvuga nti reka mbahe imodoka azajye abona n’uko azenguruka imisozi mu murimo w’Imana nta kibazo ahuye nacyo.”

Uyu mukobwa avuga ko yahaye ababyeyi be imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina, ifite agaciro ka 5.000.000 Frw. Avuga ko atari impano ihambaye kuko ajya abona abantu bamwe batanga iza miliyoni 20 Frw ariko we kugeza ubu akaba aribwo bushobozi yari afite.

Yavuze ko se n’ubundi asanzwe azi gutwara imodoka ku buryo bitazamugora kujya ayifashisha mu bikorwa bitandukanye.

Uyu muhanzikazi aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Mu mitima’.

Karasira ahagaze impande y'imodoka yahaye ababyeyi be
Karasira n'ababyeyi be yahaye imodoka
Karasira yahaye ababyeyi be imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .