Iyi izaba ari album ya Kane ya Clarisse Karasira , gusa umwihariko wayo ni uko izaba igizwe n’indirimbo gakondo gusa.
Ati “Ni Album iriho indirimbo za gakondo za Kinyarwanda byimbitse, akaba ari Album yihariye.”
Uyu muhanzikazi asanzwe afite izindi zirimo iya mbere yise ‘Inganzo y’umutima’ iriho indirimbo 18. Iyi album niyo iriho indirimbo ze zamenyekanye nka ‘Giraneza’, ‘Ntizagushuke’, ‘Komera’; ‘Twapfaga iki’, ‘Urukerereza’ yakoranye na Mani Martin, ‘Rutaremara’, ‘Mu mitima’ n’izindi.
Album ye kabiri yayise ‘Mama wa Afurika’. Yo yayikoze mu gihe yari ari kwitegura umwana we w’imfura yise Kwanda yibarutse muri Kamena 2022.
Yaje ikurikirwa n’iya gatatu yise ya ‘Bakundwa’ yashyize ku isoko mu 2023.
Umugabo w’uyu muhanzikazi Dejoie Ifashabayo usanzwe ari umujyanama we, aheruka kubwira IGIHE ko Karasira yari amaze igihe adakora umuziki, kubera ko uyu mugabo yari ari kwiga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!