Mu gitaramo cyo kumurika album kizaba tariki 26 Ukuboza 2020 kikabera muri Kigali Serena Hotel, Karasira azafatanya n’abandi bahanzi nka Jules Sentore, Makanyaga Abdoul, Mani Martin n’abana bato bo mu Itorero Urukerereza bitwa Uruyange.
Aya makuru Karasira yayatangarije mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020.
Yagize ati "Twatekerezaga gukora ibitaramo bizenguruka igihugu ariko ntabwo byakunze kubera ibibazo bya COVID-19. Inganzo y’Umutima yantwaye imbaraga nigiyeho ibintu byinshi, ibicantege, ibiterambaraga.”
“Twahisemo ko cyitabirwa n’abantu bake [70] mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.”
Uyu muhanzikazi avuga ko mu myaka amaze mu muziki yigiyemo byinshi, kuko yawinjiyemo avuye mu itangazamakuru aho ku bwe yumvaga bigoye ariko nk’umwemeramana agahamya ko yari yizeye ko bishoboka.
Yabwiye abanyamakuru ko yiteguye gukorera abakunzi b’umuziki we igitaramo cyiza cyane ko ari nacyo kiri kuri uru rwego azaba akoze.
Karasira aherutse gukora indirimbo yise ’Rutaremara’ igaragaramo Tito Rutaremara

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!