Clapton Kibonke ari kwicinya icyara nyuma ya filime yanditse muri #Gumamurugo iri mu zigezweho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime ukomeye mu Rwanda, Mugisha Emmanuel, uzwi nka Clapton Kibonge ari kwicinya icyara kubera filime yanditse mu minsi ishize ubwo Abanyarwanda muri rusange bari muri gahunda ya #Gumamurugo, ubu ikaba iri mu zigezweho.

Ku wa 22 Werurwe 2020 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikomeye zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu hagakora ibyangombwa gusa nk’amavuriro n’amaguriro y’ibiribwa ndetse abaturage bose bagasabwa kuguma mu ngo.

Kuva ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020 hanzuwe ko serivisi zimwe na zimwe zirimo ibikorwa bya leta n’iby’abikorera, amasoko na hoteli zisubukura imirimo.

Mu gihe cya gahunda yo kuguma mu rugo, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime, Clapton Kibonge, yakibyaje umusaruro yandika filime ye ya mbere ‘Umuturanyi’.

Kugeza ubu iyi filime igeze ku gace ka 30, ni imwe mu zikunzwe ndetse urebye imibare y’abayireba ubona ko ikurura abatari bake.

Kibonke avuga ko yishimira urwego filime ye igezeho nubwo bikimusaba imbaraga nyinshi. Yagize ati "Uko filime ikura niko n’ubushobozi bukenewe bwiyongera. Icyo byansaba cyose nzagikora ariko ikomeza gukorwa.’’

Ubwo IGIHE yamusuraga iwe mu rugo mu gihe cya #Gumamurugo, Clapton Kibonke yavuze ko muri icyo gihe yatekereje icyo yakora bitewe n’ubuzima yarimo agahitamo kwandika filime yise “Umuturanyi”.

Asobanura aho yakomoye iryo zina, yagize ati "Igihe twari mu rugo erega wasangaga nta muntu mbona hafi usibye umuturanyi wanjye, naburaye ni we washoboraga kungoboka, iyo ndwara ni we wari kuntabariza ndamutse ntewe niwe wantabara.”

“Umuturanyi” ni yo filime ya mbere, Clapton yashoyemo imbaraga ze akanayikina kuko mbere wasangaga akina izo bamwishyuye ameze nkuri mu kazi.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi biganjemo abatari bamenyerewe ariko bamaze kuzamura amazina yabo. Muri aba harimo uwitwa Rufonsina, Umukonyine, Khalfan, Musebeyi n’abandi benshi bayandikiye amazina yabo mu ruhando rwa sinema.

Reba ikiganiro na Clapton Kibonke

Reba agace gaheruka ka filime "Umuturanyi"

YouTube yashimiye Clapton Kibonke uburyo shene ye ikurikirwa cyane
Clapton Kibonke ukina yitwa Gatogo na Rufonsina ni bamwe mu bakunzwe cyane
Umukonyine (utambaye hejuru) ni umwe mu baryoheje iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .