Urubanza rwaregwagamo Cindy Sanyu rwatangiye mu 2024 nyuma y’uko uyu muhanzikazi arezwe ibyaha bifitanye isano n’ubugizi bwa nabi.
Mu kirego, bavugaga ko ku wa 15 Ukuboza 2023, nyuma y’igitaramo cya ’Blu*3’ cyabereye ahazwi nka Naguru Skyz, Cindy Sanyu yasohokanye n’inshuti ze mu rwego rwo kwishimira uko cyagenze neza.
Muri ibyo bihe byo kwishima, habaye imvururu zagejeje aho uwitwa Kevin Nyembo n’abo bari kumwe bakubitaga Dr. Luggya Tonny Stone binamuviramo gukomereka.
Uretse gukomereka, byanavuzwe ko muri izi mvururu Dr. Luggya yahibiwe arenga miliyoni 11 UGX, ari nabyo byatumye atanga ikirego mu Rukiko rwa City Hall i Kampala.
Muri iki kirego, Cindy Sanyu n’umujyanama we Gabriel Ramathan bari bakurikiranyweho koshya no gushishikariza Kevin Nyembo n’abo bari kumwe gukubita Dr. Luggya.
Nyuma y’igihe uru rubanza rwari rumaze, byarangiye Urukiko rutesheje agaciro iki kirego cyaregwagamo Cindy Sanyu wagaragazaga ibyishimo, yabwiye itangazamakuru ryo muri Uganda ko yishimiye kuba yakuweho ibi birego byari bimaze igihe bimusiragiza mu nkiko.
Nubwo Cindy Sanyu yagizwe umwere kuri iki cyaha, abandi bakurikiranywe muri iyi dosiye bo urubanza rwabo rurakomeza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!