Kutagira ubwoba kwe kwari gufite ishingiro kuko ibyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Gicurasi 2024 ni amateka atazasibangana ku mitiya y’abitabiriye iki gitaramo ndetse n’uwa Chryso Ndasingwa nyiri zina.
Uyu munsi nibwo yakoze igitaramo cye cya mbere ari nacyo yanamurikiyemo album ya mbere mu rugendo rwe rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Imigendekere yacyo yagaragaje ko uyu muhanzi afite umubare utari muto w’abamukunda biganjemo urubyiruko.
Asaph Music International yo muri Zion Temple Gatenga, niyo yinjije abantu mu gitaramo mu ndirimbo zinyuranye zo guhimbaza Imana zirimo iyo bahimbye yitwa Kumama.
True Promises, niyo yakurikiyeho nayo ikurikirwa na Chryso Ndasingwa ku rubyiniro, wahise ahera ku ndirimbo yise ‘Niwe’ ikazamura amarangamutima ya benshi bari aho, igitaramo cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe kirakomeza.
Ubwitabire bwari hejuru
Kimwe nk’ibindi bitaramo amasaha yo gutangiriraho yageze abantu basa nkaho ari ntabo, benshi batangira kwibaza uko biri bugende, ariko ahagana 18:00 ubwo hacurangwaga zimwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana abantu bari bamaze kwiyongera.
Ntiwavuga ngo BK Arena yakubise iruzura, ariko imyanya itaririmo abantu washoboraga kuyibarisha intoki. Yaba abari bari muri iyi nyubako y’imyidagaduro n’abakurikiranga iki gitaramo mu bundi buryo bose baguye mu kantu kuko ni ibindi bitari byitezwe kuri bamwe.
Uko amasaha yarushagaho kwigira imbere ni nako abantu babaga benshi ari nako bagenda binjizwa mu mwuka n’abahanzi banyuranye.
Uwimana Aime yahawe ishimwe
Nyuma ya Papi Clever na Dorcas, Aime Uwimana, yahise yakirwa ku rubyiniro nk’umunyabigwi aho zimwe mu ndirimbo yaririmbiye abankunzi be baje kwifatanya na Chryso harimo iyitwa ‘Urakwiriye gushimwa’.
Asoje kuririmba Chryso Ndasingwa yamushyikirije igikombe cy’ishimwe nk’umwe mu batanze umusanzu ukomeye wo guteza imbere indirimbo zihimbaza, zikanaramya Imana kandi akaba amaze igihe abikora.
Ni igikorwa cyatunguranye ndetse n’amarangamutima menshi asanga Uwimana Aime, agaragaza ko ari igikorwa cyimunyuze.
Chryso yaririmbiwe
Uyu muhanzi wakoze amateka agiye kumara igihe aganirwaho, yizihije isabukuru y’amavuko ku wa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi 2024, ariko ubwo yari asoje indirimbo ye yanyuma ifunga iki gitaramo yatunguwe araririmbirwa nawe biramurenga.
Ni igikorwa cyajyanye no gushyiraho uburyo bwo kwifatanya nawe mu kwizihizwa umunsi we w’amavuko.
Dr Nsabi yahawe umwanya ku rubyiniro
Nsabimana Eric, uzwi nka Dogiteri Nsabii ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro yahamagajwe ku rubyiniro ubwo iki gitaramo cyaburaga iminota mike ngo kirangire.
Ku ya 21 Mata 2024, nibwo uyu musore yakoze impanuka ubwo imodoka yari arimo ari kumwe na mugenzi we ukina filime Imanizabayo Prosper [Bijiyobija] yagonganye na Daihatsu agakubita umutwe ku ntebe agakomereka bikomeye mu isura no ku mutwe.
Icyo gihe baraye mu bitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke bitabwaho n’abaganga.
Akigera ku rubyiniro yateye hallelujah ubugira gatatu maze akomoza kuri iyi mpanuka yarokotse, apfukama hasi atangira gushima Imana ko yamurinze.
Hafi saa tanu z’ijoro nibwo Chryso Ndasingwa yatanze agakeregeshwa, agaruka ku rubyiniro aho yahise aririmba indirimbo yise ‘Wahozeho’ yari itegerejwe n’abantu batari bake nyuma akurikizaho ‘Ni nziza’ abaje kwifatanya nawe bagaragaza ko bagifite inyota yo kuramya no guhimbaza Imana.
Igitaramo cy’amateka cya Chryso Ndasingwa cyo kumurika album ‘Wahozeho’ cyashizweho akadomo ahagana saa tanu n’iminota 35 z’ijoro.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!