Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 20 Mata 2025, byitezwe ko kizabera mu Intare Arena aho ndetse abashaka kuzacyitabira banamaze kumenyeshwa ibiciro byo kucyinjiramo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Chryso Ndasingwa yavuze ko yifuzaga kongera gukorera igitaramo muri BK Arena kuko ari ahantu heza ho gutaramana n’abakunzi be, icyakora akaba yaragowe no kutabona abaterankunga batuma abasha kuyigondera.
Ati “BK Arena ni inyubako nziza, kuyikoreramo biraryoha cyane ariko nanone bisaba kuba ufite aho ukura ubushobozi kuko biranahenze. Nibaza ko iyo nza kubona abaterankunga bakomeye batuma mbona ubushobozi bwo kuyigondera nari kuba ariho ngiye gukorera.”
Abajijwe niba adafite impungenge z’uko abakunzi be bari bakubise buzuye muri BK Arena batazabona aho bakwirwa muri Intare Arena, Chryso Ndasingwa yavuze ko abizi ariko we n’itsinda bakorana bari kwiga icyakorwa ngo birusheho kugenda neza.
Uretse kwiga ku cyakorwa, Chryso Ndasingwa yasabye abakunzi be kugura amatike hakiri kare kugira ngo hatazagira uwo ashirana ugasanga abuze uko yitabira iki gitaramo cyane ko Intare Arena itangana na BK Arena yari yarujuje mu 2024.
Chryso Ndasingwa wamaze gutangaza Arsene Tuyi nk’umuhanzi uzamufasha mu gitaramo, yaherukaga gutaramira muri BK Arena ku wa 5 Gicurasi 2024.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!