Igitaramo ‘ i Bweranganzo’ cya korali Christus Reignat gitegerejwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 3 Ugushyingo 2024 muri Lemigo Hotel.
Ubwo twabasuraga mu myitozo ya nyuma aho iyi korali isanzwe ikorera, babwiye IGIHE ko bari gushyira akadomo ku myitozo ya nyuma bari bamazemo igihe.
Mbarushimana Jean Paul umuyobozi w’iyi korali yijeje abakunzi b’umuziki wab kuzaryoherwa n’iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
Ati “Abantu babonye igitaramo cyacu cy’ubushize bumve ko dukoze ubu ngubu tugiye gukora icyisumbuyeho kuko umuntu agenda ava mu bwiza ajya mu bundi nta gusubira inyuma. Dufite indirimbo nyinshi zirimo izo kuramya no guhimbaza Imana tukazanatarama mu ndirimbo zo kwimakaza umuco w’amahoro mu ndimi zitandukanye.”
Uyu mugabo yavuze ko iki gitaramo bizeye ko kizashimisha buri wese uzacyitabira yaba abana n’abakuru, anizeza abakunzi b’umuhanzi Rugamba Sipiriyani kuzataramana muri nyinshi mu zakunzwe kurushaho bashyize mu manota.
Uretse ibi yakomojeho, Mbarushimana yavuze ko undi mwihariko w’iki gitaramo ari uko amafaranga azavamo azafasha abana baturuka mu miryango itishoboye biga mu ishuri ribanza rya St Famille nubwo bataramenya umubare w’abazafashwa.
Chorale Christus Regnat imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika. Ni korali igizwe n’abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka, aho usangamo urubyiruko rw’abasore n’inkumi, abagore n’abagabo, amajigija n’ibikwerere ndetse n’abari hejuru ho gato mu myaka.
Iyi korali yashinzwe mu 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Kuva mu 2008, ibarizwa kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera. Ubu ifite imizingo itandatu y’indirimbo zabo mu buryo bw’amajwi, imaze gukora ibitaramo bikomeye bitanu.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!