Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Christopher yagaragaje ko nawe atewe amatsiko n’iyi album ari gukoraho, ndetse ahamya ko amaze imyaka icyenda ayikoraho.
Yabwiye IGIHE ko nawe atewe amatsiko n’uko abantu bazayakira kuko ari igihangano yahaye umwanya munini.
Ati “Ni album nahamya ko maze hafi imyaka icyenda nkoraho kuko hari indirimbo natangiye icyo gihe. Nanjye ubwanjye inteye amatsiko.”
Iyi ni album Christopher amaze igihe kinini ateguje abakunzi be ndetse bamwe banatangiye gukeka ko itakigiye hanze nubwo we adasiba kugaragaza ko ageze kure imirimo yo kuyitunganya.
Mu minsi ishize Christopher yavuze ko iyi album yatindijwe n’uko yamusabaga akazi kenshi.
Iyi album nshya ya Christopher izaba igiye hanze nyuma y’iyo yise ‘Habona’ yamurikiye muri Kigali Serena Hotel mu 2013 n’indi yise ‘Ijuru rito’ yamurikiye muri Kigali Convention Centre mu 2017.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!