00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yongeye guteguza album ye ya gatatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 April 2025 saa 02:20
Yasuwe :

Christopher yongeye guteguza album ye ya gatatu, ahamya ko igeze mu mirimo ya nyuma dore ko inyinshi mu ndirimbo ziyigize yamaze kuzikoraho igisigaye ari ukuzinononsora.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Christopher yagaragaje ko nawe atewe amatsiko n’iyi album ari gukoraho, ndetse ahamya ko amaze imyaka icyenda ayikoraho.

Yabwiye IGIHE ko nawe atewe amatsiko n’uko abantu bazayakira kuko ari igihangano yahaye umwanya munini.

Ati “Ni album nahamya ko maze hafi imyaka icyenda nkoraho kuko hari indirimbo natangiye icyo gihe. Nanjye ubwanjye inteye amatsiko.”

Iyi ni album Christopher amaze igihe kinini ateguje abakunzi be ndetse bamwe banatangiye gukeka ko itakigiye hanze nubwo we adasiba kugaragaza ko ageze kure imirimo yo kuyitunganya.

Mu minsi ishize Christopher yavuze ko iyi album yatindijwe n’uko yamusabaga akazi kenshi.

Iyi album nshya ya Christopher izaba igiye hanze nyuma y’iyo yise ‘Habona’ yamurikiye muri Kigali Serena Hotel mu 2013 n’indi yise ‘Ijuru rito’ yamurikiye muri Kigali Convention Centre mu 2017.

Christopher yongeye guteguza album ye ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .