00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yasoje ibitaramo yakoreraga muri Canada (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 May 2024 saa 03:09
Yasuwe :

Nyuma yo gutaramira i Montreal, Christopher yasoreje mu Mujyi wa Ottawa ibitaramo bibiri yagombaga gukorera muri Canada mbere y’uko ahita ataha kugira ngo abashe kurangiza album ye nshya.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Christopher yataramiye mu Mujyi wa Ottawa ho muri Canada, aha akaba ari naho yasoreje urugendo yakoreraga muri iki gihugu.

Mu kiganiro na IGIHE, Christopher yavuze ko hari indi mijyi myinshi bagiye bifuza ko yataramiramo ariko ahamya ko yagombaga guhita ataha i Kigali kugira ngo abanze arangize album ye nshya.

Ati “Hari ahandi henshi bagiye bifuza ko nataramira ariko ntabwo byakunze kuko ngomba guhita ntaha nkarangiza album yanjye, icyakora nyuma yo kuyishyira hanze ibiganiro birakomeje ntekereza ko nazongera gutaramira muri Canada.”

Christopher uherutse gusohora indirimbo ‘Vole’, ageze kure imyiteguro yo gusohora album ya gatatu amaze igihe akoraho.

Iyi album nshya ya Christopher izaba igiye hanze nyuma y’iyo yise ‘Habona’ yamuritse mu 2013 n’indi yise ‘Ijuru rito’ yagiye hanze mu 2017.

Christopher yavuze ko azasubukura ibitaramo bye muri Canada nyuma yo gusohora album ye nshya
Christopher yasoreje ibitaramo bye mu mujyi wa Ottawa
Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bifuzaga gucyura amashusho y'urwibutso
Mu mujyi wa Ottawa, Christopher yeretswe urukundo n'abakunzi b'umuziki we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .