Christopher yashyize hanze indirimbo yise "Izina Ryanjye" (Video)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ukora injyana ya R&B, Muneza Christopher, uzwi nka Christopher yashyize hanze indirimbo yise “Izina Ryanjye” ikaba iya kabiri iri kuri album ye ya gatatu.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2019, amajwi yayo yakozwe na Bob Pro naho amashusho atunganywa na Bagenzi Bernard.

Ni indirimbo irimo amagambo umusore yabwiraga umukunzi we amusaba ko yamubera umugore bakabana iteka ryose.

Mu mashusho yayo, uyu musore agaragara bitandukanye n’uburyo abantu bari basanzwe bamuzi, kuko ku mutwe we hariho dreadlocks.

Christopher yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo iri kuri album ye ya gatatu yatangiye gukoraho n’ubwo ataratangaza igihe azayishyirira hanze.

Ati “Iyi ndirimbo iri kuri album yanjye ya gatatu ndi gukoraho. Igihe nzayishyirira hanze nabyo nzabitangaza.”

Album ya gatatu ya Christopher iracyari mu musingi dore ko kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ziyiriho. Iya mbere yari “Ko Wakonje” yakunzwe n’abatari bake mu minsi ishize, izindi arazabitse ariko zararangiye.

Ati “Maze iminsi mfata amashusho y’iyo album, amajwi yo yararangiye. Akazi kanjye ni umuziki ubutaha nshobora gushyira hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi cyangwa amashusho, banyitegure.”

Izaba iriho indirimbo zivuga ku rukundo nk’uko ari yo nsanganyamatsiko akunze kwitaho, ariko anashyiremo n’izindi zo kuramya no guhimbaza Imana.

Album ya mbere ya Christopher yitwa “Habona” yayimuritse mu 2014, naho iya kabiri yitwa “Ijuru rito” ayimurika mu 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza