Ibi Christopher yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Vole’. Ni indirimbo isohotse mu gihe habura iminsi mike ngo uyu muhanzi yerekeze muri Canada, aho afite ibitaramo bitandukanye.
Abajijwe kuri iyi album amaze igihe ateguje abakunzi be, Christopher yavuze ko ageze kure imirimo yo kuyitunganya.
Ati “Narimaze amezi menshi ntasohora indirimbo, natekerezaga ko nzaba narangije album yanjye nshya ariko kubera akazi kenshi yasabaga byantwaye umwanya munini.”
Christopher yavuze ko nyuma yo kubona ko hakiri akazi gake ko kurangiza kuri album ye nshya, yahisemo kuba asohoye indirimbo yise ‘Vole’ mu rwego rwo kwirinda kwicisha abakunzi be irungu.
Abajijwe niba iyi ndirimbo ariyo ya nyuma asohoye mbere yo gushyira hanze album ye nshya, Christopher yagize ati “Sinabikwizeza, ubu mfite indirimbo nyinshi ku buryo abakunzi b’umuziki wanjye batazongera kwicwa n’irungu ukundi. Rero icyo abantu bakwiye kumva ni uko album yo iri vuba.”
Iyi album nshya ya Christopher izaba igiye hanze nyuma y’iyo yise ‘Habona’ yamuritse mu 2013 n’indi yise ‘Ijuru rito’ yagiye hanze mu 2017.
‘Vole’ ije ikurikira izindi ndirimbo Christopher aherutse gushyira hanze zirimo Mi casa, Nibido, Hashtag na Pasadena.
Byitezwe ko ku wa 14 Gicurasi 2024 aribwo Christopher azatangirira ibitaramo bye mu Mujyi wa Montreal mbere y’uko yerekeza Ottawa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!