00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher azasusurutsa abazitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Basketball

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 June 2022 saa 02:58
Yasuwe :

Christopher ni we muhanzi watoranyijwe ngo azasusurutse abakunzi b’umukino w’intoki wa basketball, mu irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi igiye kubera mu Rwanda.

Kuva tariki 1-3 Nyakanga muri BK Arena bizaba ari ibicika ku bakunzi ba Basketball, aho amakipe atandukanye azaba ahatanira itike yo kuzakina igikombe cy’Isi.

Uretse Christopher uzataramira muri Kigali Arena, byitezwe ko muri iyi mikino izamara iminsi itatu hazacuranga aba DJs barimo DJ Toxxyk, DJ Ira, DJ Sonia na DJ Lou, mu gihe itsinda rya Sick City rizasusurutsa abantu mu mbyino zitandukanye.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ibiganiro bikomeje hagati ya FERWABA na Africa in colors, mu rwego rwo kurebera hamwe uko umuraperi La Fouine yazagaragara muri BK Arena ku wa 3 Nyakanga 2022, mbere y’uko ataramira muri Car Free Zone yo mu Mujyi rwagati kuri uwo munsi.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu Itsinda rya Kabiri [B], ihuriyemo na Sudani y’Epfo, Tunisie na Cameroun.

Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya Basketball izabera mu Buyapani, Indonesie na Philippines kuva tariki 25 Kanama kugeza ku wa 10 Nzeri 2023.

Abari kugura amatike mbere, bashyiriweho igiciro cyo hasi
Christopher ni we uzasusurutsa abazitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .