00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher na Nel Ngabo mu bagiye guhurira ku rubyiniro na Tay C i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 July 2022 saa 02:27
Yasuwe :

Mu gihe amatike akomeje kugurwa ku bwinshi mu gitaramo cyatumiwemo Tay C, abari kugitegura bamaze gutangaza urutonde rw’abahanzi bo mu Rwanda bazahurira n’uyu muhanzi ku rubyiniro.

Uru rutonde rutangajwe mu gihe amatike y’ibihumbi 20Frw y’abantu bazaba babyinira hasi mu kibuga yamaze gushira. Hakomeje kugurishwa amatike yo kuva kuri 5000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 50Frw muri VVIP.

Mu bahanzi nyarwanda bazitabira iki gitaramo harimo; Christopher, Nel Ngabo,Kenny K-Shot, Seyn,Ruti Joel, Kivumbi, DJ Pius, Kevin Kade, Inki, DJ Toxxyk, DJ Pyfo, DJ Tyga na Target Band.

Tay C utegerejwe i Kigali ni Umunya-Cameroun wavukiye mu Bufaransa ku wa 2 Gicurasi 1996. Ubwo yari amaze kwimukira mu Mujyi wa Paris mu 2012, ni bwo yatangiye umuziki. Ku wa 30 Gicurasi 2017 ni bwo uyu musore yasohoye Mixtape y’indirimbo icumi yise ‘Alchemy’.

Mu 2018, Tay C yasohoye Mixtape ye ya kabiri yise ‘H.E.L.I.O.S’. Nyuma uyu musore yaje gusinya mu nzu isanzwe ifasha abahanzi yitwa H24.
Iyi studio ni yo yakoreyemo album ye ya mbere yise NYXIA iza gusohoka mu 2019, iyi ikaba ari yo yatumye izina rye rimenyekana ku rwego mpuzamahanga mbere y’uko asohora iyitwa ‘Fleur froid’ mu 2020.

Hamenyekanye urutonde rw'abahanzi bazafatanya na Tay C mu gitaramo agiye gukorera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .