00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher na Dj Pius basusurukije abitabiriye ’Kigali Kanivore’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 04:47
Yasuwe :

Abaririmbyi Christopher na DJ Pius bafatanyije n’aba Djs barenga 10, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu basusurukije abakunzi b’umuziki mu gitaramo bise ‘Kigali Kanivore’ cyabaga ku nshuro ya mbere.

Ni igitaramo cyabereye muri Portofino Hotel i Nyarutarama cyitabirwa n’abakunzi b’ibirori biganjemo biganjemo inkumi n’abasore.

Iki gitaramo cyayobowe na MC Tino, Mc Keza ndetse na Mc Nario bagendaga basimburana cyangwa se bose uko ari batatu bagafatanya kugira ngo irungu ritica na gato abaje kwishimisha.

Byagezemo hagati Mc Klye uzwi uri Royal Fm aza ku rubyiniro by’akanya gato na we ahabwa umwanya ngo yiyereke abakunzi b’umuziki.

Aba-Djs batandukanye barimo Dj Kiss, Pyfo, Dj Klean, DJ RY, Dj Jullz, Selecta Copain, Dj Rugamba, Dj Douce, Dj Anita Pendo, Dj Karet, DJ Cleff, Dj Virus, Dj Roxy n’abandi bose banyuze ku rubyiniro ariko buri wese akoresha imbaraga zose n’ubumenyi afite kugira ngo yigarurire abakurikiye iki gitaramo.

Mu masaha yegereza saa yine umuririmbyi Christopher Muneza wamamaye nka Christopher yagiye ku rubyiniro aherekejwe n’umucuranzi wamucurangiraga Guitar.

Yaririmbye ibihangano bitandukanye bye bigezweho birimo ‘Byanze’, ‘Iri Joro, ‘Ijuru rito’, ‘Habona’, ‘Ndakabya, ageze kuri ‘Mi Casa’ igezweho muri iki gihe abantu barushaho kumwereka urukundo no kwizihirwa kurushaho.

Uyu muririmbyi yageze ku ndirimbo yakoranye na Dj Miller watabarutse umwaka ushize yitwa ‘Trainer’ asaba abantu kuririmbana na we ariko banafatanya kwibuka uyu musore wari umwe mu bavanga imiziki bakomeye muri Kigali.

Yasoreje ku yo yise ‘Agatima’ asimbukana n’abakunzi be ubundi abasaba ko bamwihanganira agasoza kuririmba kuko amasaha yo kugera mu rugo yari agiye kugera, ubundi arataha.

Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na Dj Pius waririmbye ibihangano bye birimo ‘Ribuyu’ yahuriyemo na Dj Miller, ‘Imitobe’, ‘Play it again’, ‘Homba homboka’, ‘Agatako’ n’izindi.

Iserukiramuco rya Kigali Kanivore ryitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Nta cyaka cyarangwaga muri Kigali Kanivore
Portofino Hotel yongeye kwakira ibirori bikomeye
Umuziki wabyinwe karahava muri iki gitaramo
Nubwo imbeho yari yakamejeje hari abo itigeze ikanga
Ni igitaramo cyabanje kubangamirwa n'imvura nke yaguye
Babyinaga umuziki banaganira gake gake
Icyaka cyari cyakumiriwe muri iki gitaramo
Imvura n'akabeho byakanze bamwe bitabira iki gitaramo bifubitse
Umuhanzi Gabiro Guitar yari yitabiriye iki gitaramo
Umuraperi Babou Tight King na we yari muri iki gitaramo
Si benshi imbeho yakanze mu bitabiriye iki gitaramo
MC Tino na The Keza bayoboye iki gitaramo bafatanyije na MC Nario
Buri wese yabyinaga ibyo ashoboye muri iki gitaramo
Anita Pendo ni umwe mu ba Djs bavangaga imiziki muri iki gitaramo
MC Nario na Anita Pendo basusurutsa abitabiriye iki gitaramo
Ni igitaramo kitabiriwe n'inkumi zari zakereye ikirori
Jules Sentore yari mu bitabiriye iki gitaramo
Christopher yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo ’Kigali Kanivore’
Christopher yahaye ibyishimo abitabiriye iki gitaramo
Dj Pius mbere yo kujya ku rubyiniro
DJ Pius na Amanda Isimbi ku rubyiniro
Imyambarire ya Amandah Isimbi muri iki gitaramo cya ’Kigali Kanivore’
Abantu bitabiriye iki gitaramo ari benshi
DJ Pius bamwishimiye bamuha amafaranga ku rubyiniro

Amafoto: Yves Morgan


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .