Christopher, Demallacka, Andy Bumuntu na Rukotana batanze St Valentin y’indirimbo nshya ku bakunzi babo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Gashyantare 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Christopher, Demallacka, Andy Bumuntu na Victor Rukotana basangiye St Valentin n’abakunzi babo babasangiza indirimbo nshya ziganjemo izo bakoze kubera umunsi wahariwe abakundana uzwi nka St Valentin.

Christopher yashyize hanze indirimbo yise “Breath” yasohokanye n’amashusho yayo. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Bagenzi Bernard.

Kuri uyu munsi w’abakundana Christopher araririmbira abakunzi b’umuziki we mu gitaramo ahuriramo n’itsinda rya Kassav’ riri mu Rwanda.

Iki gitaramo kirabera muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 mu rwego rwo gususurutsa abakundana ku munsi wabahariwe.

Mu bandi bahanzi basohoye indirimbo harimo Andy Bumuntu na we wasangiye n’abakunzi be umunsi mukuru wahariwe abakundana abasangiza indirimbo nshya yise ”Valentine”.

Iyi ndirimbo nshya ya Andy Bumuntu yavuze ko ari impano ahaye abakundana kuri uyu munsi wahariwe abakundana.

Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bataramira abakunzi be mu gitaramo cyo kumurika album “Love you more” ya Yverry kibera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu.

Victor Rukotana, umusore uherutse gutandukana na The Management ya Uncle Austin wamufashaga kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Romance”.

Iyi ndirimbo nshya Rukotana yayikorewe na Piano. Amakuru ataremezwa na ba nyirayo akaba ahamya ko uyu muhanzi yamaze kumvikana na DJ Theos uburyo bw’imikoranire akaba ariwe uzajya amukurikiranira ibikorwa bya muzika.

Undi muhanzi wasangiye n’abakunzi b’umuziki St Valentin abaha indirimbo nshya ni umunyempano witwa Demallacka washyize hanze iyo yise “Akarima”.

Uyu musore mushya mu muziki yabwiye IGIHE ko yinjiranye imbaraga mu muziki cyane ko afite ikipe imufasha izanamuba hafi muri uru rugendo rwo gushaka uko yavamo icyamamare no gushimisha abakunzi b’umuziki.

Akarima ya Demallacka

Romance ya Victor Rukotana

Breath ya Christopher

Valentine ya Andy Bumuntu

Victor Rukotana, Andy Bumuntu na Christopher ni bamwe mu basohoye indirimbo batuye abakundana kuri St Valentin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza