Ni ibitaramo bizazenguruka mu bihugu bitandukanye uyu muhanzi yavuze ko azatangira muri Gashyantare akabisoza muri Werurwe 2023.
Mu kiganiro na IGIHE, Christopher yavuze ko yitegura kwerekeza i Burayi aho afite ibitaramo binyuranye, nubwo byose atarama kubyemeza.
Ati “Hari ibyamaze kwemezwa, ariko ntabwo byose birarangira mu minsi iri imbere nzabaha urutonde rw’ibyo nzakorerayo.”
Uyu muhanzi agiye gusubira i Burayi nyuma y’ibitaramo yahakoreye ku wa 31 Ukuboza 2013, icyo yahakoreye ku wa 5 Ugushyingo 2016 ndetse n’icyo yaherukagamo mu 2017.
Christopher witegura kujya gutaramira i Burayi, ni umwe mu bagezweho muri iyi minsi cyane ko ari mu basoje umwaka ushize bahagaze bwuma.
Uyu musozi afite indirimbo zirimo Hashtag, Nibido, Micasa zimaze iminsi ziri mu zigezweho mu Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!