00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman na Christopher bagiye gukorera ibitaramo i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 07:49
Yasuwe :

Riderman na The Target Band byemejwe ko bazahurira na Christopher mu gitaramo kizabera i Bruxelles mu Bubiligi, ku wa 18 Gashyantare 2023.

Ubwo Christopher yamaraga gutangaza amakuru ko afite igitaramo mu Bubiligi, IGIHE yaje kumenya ko azagihuriramo n’abarimo Riderman ndetse n’itsinda rya The Target Band rizaba ribacurangira mu buryo bwa Live.

Ku ikubitiro aba bahanzi bazakorera igitaramo cya mbere i Bruxelles mu Bubiligi aho kwinjira bizaba ari ama euros 30 (arenga gato ibihumbi 30 Frw) ku muntu umwe, naho ameza y’abantu umunani yo akazaba agura ama euros 450 (arenga gato ibihumbi 450 Frw).

Byitezwe ko ibi bitaramo bizamara amezi abiri kuva muri Gashyantare kugeza muri Werurwe 2023.

Christopher agiye gusubira i Burayi nyuma y’ibitaramo yahakoreye ku wa 31 Ukuboza 2013, icyo yahakoreye ku wa 5 Ugushyingo 2016 ndetse n’icyo yaherukagamo mu 2017.

Ni mu gihe Riderman we yaherukagayo muri Gashyantare 2020 aho yari yajyanye na Social Mula ndetse na Marina.

Riderman na we agiye kuzengurukana u Burayi na Christopher bacurangirwa na The Target band
Christopher agiye guhera mu Bubiligi ibitaramo bye by’i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .