00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chriss Eazy yishimiwe mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 December 2024 saa 10:15
Yasuwe :

Chriss Eazy uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, yishimiwe mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024. Cyayobowe na MC Lucky benshi bamenyereye mu kiganiro Versus gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye bigezweho mu Rwanda no hanze yarwo, ari nabyo byatumye Team Production imwitabaza nk’umwe mu bahanzi bakunzwe.

Cyabereye ahitwa Blu Bruxelles mu Bubiligi. Kwinjira byari 30£ ku baguze amatike mbere na 40£ ku baguriye amatike ku muryango, naho abashakaga kwicara mu myanya y’icyubahiro byari 50£.

Mbere y’uko iki gitaramo kiba abari bari gutegura iki gitaramo cy’uyu muhanzi bagize itsinda rya Team Production, bari babwiye IGIHE ko amatike bari bateganyije batunguwe n’uko yashize rugikubita, bagashyira andi asaga 100 ku isoko.

Mu minsi ishize Chriss Eazy yatangaje ko uretse gutaramira i Burayi, yiteguye gufatirayo amashusho y’indirimbo ze ku buryo mu gihe azaba ashoje ibyo gutaramira abakunzi be bazabona ibihangano bishya azaba yakoreyeyo.

Ababishoboye bafashe amafoto
Abantu bari bitabiriye iki gitaramo bari bishimye mu buryo bukomeye
Chriss Eazy amaze iminsi akorera ibitaramo ahantu hatandukanye hanze y'u Rwanda
Benshi bashimishijwe no gukora kuri Chriss Eazy bari basanzwe babona ku mbuga nkoranyambaga batarahura nawe imbona nkubone
Chriss Eazy ateganya gukorera ibindi bitaramo i Burayi mu mwaka utaha
Chriss Eazy yasabanye n'abakunzi be mu Bubiligi
Chriss Eazy yaryohewe n'igitaramo agera aho akuramo ikote yari yambaye
Lucky imbere y'imbaga ubwo yari ayoboye igitaramo
Junior Giti yari yajyanye na Chriss Eazy mu Bubiligi
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abakunzi b'umuziki wa Chriss Eazy mu Bubiligi
Junior Giti na Lucky baganirira mu Bubiligi ahabereye iki gitaramo
Chriss Eazy yanyuzagamo agafatana ifoto y'urwibutso n'abakunzi be bitabiriye iki gitaramo
Chriss Eazy ni uku yaserutse imbere y'abakunzi be batuye mu Bubiligi
MC Lucky niwe wayoboye iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .