Ibi bitaramo bitagenyijwe kubera mu Karere ka Musanze ku wa 25 Ukuboza 2024, bikazakomereza i Rubavu ku wa 31 Ukuboza 2024 no ku wa 1 Mutarama 2025.
Amakuru mashya avugwa muri ibi bitaramo, ahamya ko Chriss Eazy yafashe icyemezo cyo kubyikuramo ndetse ahita asimbuzwa Kevin Kade na we wari uherutse gusaba ko bamukuramo.
Mu kiganiro na IGIHE, DJ Bissosso yavuze ko hari ibyo atabashije kumvikana na Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy bityo basanga umwanzuro ari uko uyu muhanzi yakurwamo.
Ibyo Junior Giti na DJ Bissosso batumvikanye nta bindi ni amafaranga uruhande rw’umuhanzi ruhamya ko rwahabwaga make ugereranyije n’ayo bifuzaga.
Mu kiganiro na IGIHE, Junior Giti yavuze ko ikintu kitabashimishije ari ukuntu DJ Bissosso yabashyize ku byapa byamamaza nyamara batarumvikana ibijyanye n’amafaranga azabahemba.
Ati “Ibaze ko twatangiye kubibona ataratuvugisha tuba aba mbere mu kumubaza, nyuma rero twamubwiye amafaranga turi gukorera ntiyayaduha.”
DJ Bissosso wari wakuye Kevin Kade mu bitaramo bye na we bapfuye amafaranga, nyuma yo kutabasha kumvikana na Chriss Eazy yongeye kumushaka bafata umwanzuro wo kumusubizamo.
Ibi bitaramo, DJ Bissosso aziyambaza abahanzi barimo Urban Boys (Nizzo na Humble Jizzo), Papa Cyangwe, Ariel Wayz, Kevin Kade, Nel Ngabo, Zeotrap, Passy Kizito ndetse n’Igisupusupu.
Uretse aba bahanzi ariko kandi hazaba hari aba DJs batandukanye bazaba bayobowe na DJ Ira, DJ Dallas, DJ Kavori n’abandi mu gihe ibirori bizayoborwa na Shaddyboo afatanyije na Swalla umaze kubaka izina muri sinema.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!