Ku wa 24 Mata 2025 Chriss Eazy, Kevin Kade na The Ben biriwe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yabo nshya bitegura gushyira hanze.
Nyuma yaho Chriss Eazy yahise yerekeza i Burayi aho afite ibitaramo birimo n’icyo azahuriramo na Joeboy ku wa 26 Mata 2025.
Nyuma y’igitaramo azakorera mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne, Chriss Eazy azahita yerekeza mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa aho azataramira tariki 2 Gicurasi 2025 mbere y’uko yerekeza i Lille ku wa 10 Gicurasi 2025.
Promoter Franckpson uri gufasha Chriss Eazy muri ibi bitaramo, yabwiye IGIHE ko hari n’ibindi bishobora kwiyongeraho kuko hari abandi bo mu yindi mijyi bari kuvugana.
Chriss Eazy yaherukaga gutaramira i Burayi ku wa 8 Werurwe 2025, mu gitaramo yakoreye muri Suède agihuriramo na Spice Diana uri mu bagezweho muri Uganda.
Byitezwe ko azava i Burayi ahita atangira imirimo yo kwamamaza indirimbo nshya ahuriyemo na The Ben na Kevin Kade izajya hanze mu minsi ya vuba.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!