Uretse aba bahanzi batangajwe, ubuyobozi bwa KIKAC Music bwabwiye IGIHE ko bukiri mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye ku buryo hari n’abandi bashobora kwiyongera.
Uhujimfura Jean Claude uyobora KIKAC Music yagize ati “Aba ni bo tubaye dutangaje, ariko ibiganiro n’abafatanyabikorwa birakomeje bigenze neza twazongeramo abandi.”
Ubuyobozi bwa KIKAC Music busanzwe butegura ‘Tour du Rwanda Festival’ bwamaze kwemeza ko ibi bitaramo bizazenguruka mu Mijyi ine irimo Musanze, Rubavu, Huye ndetse na Kigali.
Ibi bitaramo bihuza amagare n’umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya nimugoroba baba bifuza ahantu bahurira bagasabana, bikaba andi mahirwe ku bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda kuko babasha kubona aho bongera gutangira ubutumwa bw’ibikorwa byabo.
Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 17 rizatangira ku wa 23 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2025.
Ku rundi ruhande ntabwo abategura ibi bitaramo baratangaza abahanzi bazifashisha mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’umuziki.
Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya karindwi izaba igiye ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye y’Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!