Uyu muhanzi utegerejwe mu gitaramo azakorera muri Suède ku wa 8 Werurwe 2025, akazakomereza ibitatamo bye muri Pologne ku wa 26 Mata 2025.
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Chriss Eazy azataramira i Paris, ku wa 10 Gicurasi ataramire i Bruxelles mu Bubiligi mu gihe hari ibindi bitaramo bigera kuri bitanu bitaratangazwa.
Igitaramo cyo muri Pologne giteganyijwe ku wa 26 Mata 2025, byitezwe ko Chriss Eazy azagihuriramo n’Umunya-Nigeria Joe Boy.
Iki gitaramo kizaba gikurikiye icyo Chriss Eazy ateganya gukorera muri Suède byitezwe ko uyu muhanzi azahuriramo na Spice Diana uri mu bagezweho muri Uganda.
Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi mu Rwanda by’umwihariko akaba umwe mu bari bamaze iminsi biyambajwe mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byazengurukanye n’isiganwa ry’amagare ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!