00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris wahoze muri Just Family agiye gusezerana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 September 2022 saa 08:19
Yasuwe :

Nyuma hafi y’umwaka asabye akanakwa umukunzi we mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ugushyingo 2021, Chris wahoze mu itsinda rya Just Family n’umufasha we bagiye gusezerana imbere y’Imana.

Nkuko bigaragara ku butumire bw’ubukwe bwabo, Chris n’umufasha we Claudine bazakorera ubukwe mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas ku wa 30 Ukwakira 2022 ari naho hazakirirwa abatumiwe muri uyu muhango.

Umwaka ushize mu birori byo gusaba no gukwa bya Chris byaririmbyemo abahanzi barimo Meddy na TMC wahoze mu itsinda rya Dream Boys umaze igihe nawe yarimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Chris yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2019 aho byavugwaga ko asanzeyo umukunzi we.

Mu 2018 nibwo Chris yasezeye mu itsinda rya Just Family nyuma yo kutumvikana na Bahati bari bafatanyije kuribyutsa mu 2016 kuko ryari ryarasenyutse mu 2014.

Mu minsi ishize uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko ari mu myiteguro yo kuzanzahura itsinda rya Just Family afatanyije na mugenzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Chris wahoze muri Just Family agiye gusezerana imbere y’Imana n’umugore we
Chris ubwo yari mu muhango wa gusaba no gukwa umwaka ushize
Mu Ugushyingo 2021 Chris nibwo yasabye anakwa umugore we
Meddy yasusurukije ibirori byo gusaba no gukwa Chris
TMC usanzwe ari inshuti ya Chris nawe yaririmbye muri ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .