00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Eazy yanyuzwe n’ibitaramo yakoreye i Burundi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 August 2022 saa 09:33
Yasuwe :

Chris Eazy uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi nyuma y’iminsi ari gutaramira mu Burundi yanyuzwe n’uko yakiriwe dore ko bwari ubwa mbere ataramira hanze y’u Rwanda.

Uyu musore ukunzwe mu ndirimbo nka Inana, Amashu, Amashimwe na Fasta yeretswe urukundo n’abakunzi b’umuziki we i Burundi bitabiriye ibitaramo bye ku bwinshi.

Chris Eazy yakoreye ibitaramo bitatu mu Burundi, birimo icyabereye hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, icyabereye mu Mujyi wa Bujumbura n’ikindi yakoreye mu Mujyi wa Bugarama mu ijoro ryo kuriki iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022.mu

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari arangije ibi bitaramo, Chris Eazy yavuze ko yanyuzwe n’ukuntu yakiriwe muri ibi bitaramo yakoreye i Burundi.

Ati “Ubwo nakoreraga ibitaramo i Burundi ntabwo niyumvishaga ko hari imbaga y’abafana bakunda indirimbo zanjye. Natunguwe no gusanga uretse kuba bakunda ibihangano byanjye banazi kubiririmba byose.”

Uyu musore yakomeje agira ati “Ni igihugu ugeramo ukabasha kumvikana na buri muturage waho kuko indimi zacu zenda guhura. Mu ijambo rimwe nisanze nk’aho ari mu rugo.”

Chris Eazy ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda akaba icyamamare ku ndirimbo ziganjemo izo yasohoye mu gihe cy’umwaka ushize atangiye gukorana na Junior Giti usigaye ari Umujyanama we.

Chris Eazy yanyuzwe n’ibitaramo yakoreye i Burundi
Chris Eazy yashimishije abafana be i Burundi
Chris Eazy akundwa n'abiganjemo urubyiruko
Abafana nabo beretse urukundo Chris Eazy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .