00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Eazy, Bushali na Gisupusupu basendereje ibyishimo Abanya-Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Mutarama 2023 saa 01:22
Yasuwe :

Abahanzi bakunzwe muri iki gihe barimo Chris Eazy, Bushali na Nsengiyumva François, Gisupusupu basusurukije abakunzi b’ibirori mu Karere ka Rubavu n’abaturutse hirya no hino mu gihugu baje kurira ubuzima ku mucanga wo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Ni igitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 1 Mutarama 2023, gifasha abanya-Rubavu gutangira neza umwaka no kuruhuka muri iyi ‘Weekend’ igomba kuba ndende cyane ko ibiruhuko bizarangira tariki 3 Mutarama.

Abahanzi bataramiye ab’i Rubavu kandi barimo Bushali, Papa Cyangwe na Mistaek. Ni mu gihe abayoboye iki gitaramo barimo DJ Bissosso, VJ Mupenzi, DJ Ira na DJ Sonia bafatanyije na MC Gitego.

Ahagana Saa Mbili nibwo iki gitaramo cyari gitangiye, Umuhanzikazi Rukundo Agnès niwe wafunguye urubyiniro, ubwo abafana benshi bari bamaze kugera aha hazwi nka ‘Gisenyi Public Beach’.

Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Boss Papa Label ya Alain Mukuralinda yaririmbye indirimbo ze zirimo "Motari, Kanguka n’izindi.

Yakurikiwe n’umuraperi Buster Son uri mu barimo kuzamuka neza mu njyana ya hip hop. Buster yaririmbye indirimbo zirimo ’Inyonga, Igihombo na Be Mine’.
Muri iki gitaramo kandi Umuraperi Bahizi Zitoni Eddy Prince Nest [Mistaek] yigaragaje ko ari umwe mu bamaze kwinjira mu mitima y’urubyiruko.

Mistaek ari mu bamaze igihe gito mu muziki Nyarwanda ariko indirimbo ye yise ‘Ku cyaro’ yakunzwe ku rwego rwo hejuru haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu bice byose by’igihugu.

Undi muhanzi wagaragaje ko akunzwe cyane ni Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe waririmbiye abakunzi be indirimbo zitandukanye.

Ni igitaramo kandi umuhanzi Nsengiyumva François uzwi nka ’Igisupusupu’, yongeye kwerekaniramo ko akunzwe n’ab’ingeri zose kandi mu gihugu hose.

Yaririmbye indirimbo ze zirimo Rwagitima, Mariya Jeanne, Turi mu munyenga, Icange Mukobwa ndetse na Shimwa Mana’.

Icyo indirimbo za Nsengiyumva zose zari zihuriyeho muri iki gitaramo ni uko abitabiriye bafatanyaga nawe kuziririmba, ari nako bacinya akadiho cyane ko zibyinitse.

-Bushali yaserukanye n’imfura ye ku rubyiniro

Umuraperi Hagenimana Jean Paul uzwi muri muzika nka Bushali, yari yaherekejwe n’umugore ndetse n’umuhungu we w’imfura.

Uyu mukunzi wa Bushali akaba na Mama w’umwana we ni umwe mu bafana bakomeye Bushali afite, kuko usanga anamushyigikira aho uyu muhanzi yagiye gutaramira akenshi.

Umugore yari inyuma mu bafana mu gihe umwana we yageze aho azamurwa ku rubyiniro ajya gufatanya na Se gushimisha abanya-Rubavu.

Ku rubyiniro, bageze aho umuhungu wa Bushali nawe bamuha ‘Micro’ afatanya na Se kuririmba, aho yagendaga azenguruka ku rubyiniro ubona yahimbawe arimo kubyina.

Bushali yaririmbye indirimbo zirimo ‘Ku Gasima, Kurura, Nituebue n’izindi.

-Chris Eazy yeretswe urukundo ruhambaye

Chris Eazy uherutse guhabwa igihembo cy’umuhanzi mwiza mushya mu 2022, yashimangiye ko akunzwe by’umwihariko mu rubyiruko.

Uyu musore ubusanzwe witwa Nsengimana Rukundo Christian, yaririmbye indirimbo zirimo Fasta, Basi Sori, Amashu.

Ni umuhanzi weretswe urukundo ruhambaye ndetse yerekano ko yari akwiriye kuba umuhanzi w’umunsi cyane ko ariwe wari watumiwe nk’umuhanzi mukuru muri iki gitaramo.

Kuva ku ndirimbo ya mbere yaririmbye kugeza kuyo yasorejeho, abitabiriye bose n’iyonka bafatanyaga na we kuziririmba ari nako ababaza niba bameze neza nabo bakamusubiza n’akaruru bamwereka ko bamwishimiye.

Byabaye akarusho ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise ‘Inama’ iri mu zakunzwe mu mwaka ushize. Ni indirimbo yasanze ab’i Rubavu bose bayizi ku buryo akazi ko kuyiririmba ku rubyiniro kakozwe n’abafana bonyine.

Ni umuhanzi wavuye ku rubyiniro ubona abafana bakimunyotewe cyane ko ubwo yanyuzagamo akamanuka hasi ngo yegere abafana abasuhuze habaye umuvundo ukomeye.

Iki gitaramo Bissosso Entertainment yagifashijwemo n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa Plc, Ikigo gifasha mu mikino y’amahirwe cya Forzza Bet, Ikigo gitanga serivisi zirimo gukodesha imodoka cya Ndoli Safaris n’abandi.

Imihanda yerekeza ku Nkombe z'Ikiyaga cya Kivu mbere y'uko igitaramo gitangira yari yuzuye
Akunyu gake n'agasenda gake! Icyo kurya muri iki gitaramo cyari gihari ku bwinshi
Icyaka cyatsiritswe karahava
Mbere y'uko igitaramo gitangira abantu babanje koga no gutembera mu Kivu
Dj Ira yavanze imiziki abitabiriye iki gitaramo bajya mu bicu
Abakobwa b'i Rubavu bari babukereye
Kubyina no kwica icyaka bigomba kujyana
Ni igitaramo cyitabiriwe cyane
Umuhanzikazi Rukundo Agnès yiyeretse ab'i Rubavu
Bushali akoresha ingufu nyinshi ku rubyiniro
Akanyamuneza kari kose ku bafana
Bushali n'umuhungu we ni bimwe bya mwene Samusure uvukana isunzu
Bushali n'umuhungu we Moon ubwo bari imbere y'imbaga y'Abanya-Rubavu
Byabaye ngombwa ko bamuterura bamugeza mu bicu kugira ngo abashe kureba abahanzi akunda
Chris Eazy yaririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane zirimo Inana
Ibirayi ku mavuta byari byakamejeje ngo abakiliya baticwa n'inzara
Chris Eazy wari umuhanzi w'umunsi yabishimangiye imbere y'abafana
Chris Eazy imbere y'imbaga y'abafana i Rubavu
Nsengiyumva udatana n'umuduli we, yanyuze abakunzi be i Rubavu
Papa Cyangwe wari ukumbuwe i Rubavu yashimye urukundo yeretswe
Umusore yabyinishije inkumi aranezererwa cyane...
Umuraperi Mistaek wamamaye mu ndirimbo 'Ku cyaro' yagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo
Umuraperi Buster Son uri mu bakizamuka na we yerekanye ko ari uwo kwitega muri ibi bihe
Umuraperi Bushali asigaye yitwaza umwana we iyo agiye ku rubyiniro
Umuhanzikazi Rukundo Agnès yiyeretse ab'i Rubavu
Birekuye cyane
Umuryango wa Bushali wari waje kumushyigikira
Papa Cyangwe ntabwo yasondetse abanya-Rubavu
Ubwitabire bwari bwose muri iki gitaramo
Igisupusupu yashyuhije abanya-Rubavu karahava
Buri wese yari yakubisemo sytle akunda ngo atangire umwaka neza
Indirimbo 'Fasta' ya Chris Eazy yatumye bahuza urugwiro nk'abari bakumburanye

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .