Ibi ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwabigarutseho mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kamena 2025.
Umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yabwiye abanyamakuru ko muri iki gitaramo bahuje n’umunsi mpuzamahanga wa muzika, bazaririmba indirimbo zitandukanye mu buryo buzashushanya amateka y’umuziki.
Ati “Tuzaririmba indirimbo zitandukanye, ni igitaramo kizaba cyubatse mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuziki ariko tukibanda ku bwoko bw’uwo dukora […] tuzaririmba indirimbo duhereye ku za kera yaba hanze ndetse no mu Rwanda kugeza ku za vuba aha.”
Ubwo yari abajijwe ku ndirimbo bateganya kuririmba zitari iza ‘Chorale de Kigali’, Bigango yavuze ko zikiri ibanga, icyakora ahamya ko zihari zirimo n’iyo bakoze ivuga ibigwi agacupa.
Ati “Indirimbo tuzakora zo kari agaseke tubahishiye gusa zirahari nyinshi musanzwe muzi, hari n’iyo tuzakora rwose irata ‘agacupa’, ni indirimbo muzumva igaruka ku buryo abantu basangiye agacupa baba inshuti zikomeye.”
Perezida wa ‘Chorale de Kigali’, Hodari Jean Claude yavuze ko iki gitaramo kidakwiye kuba impamvu yo gutandukanya abantu bitewe n’ibyo buri wese anywa, ahubwo cyabahuza mu rwego rwo kwiyumvira umuziki mwiza banizihiza umunsi mpuzamahanga wa muzika wahuriranye n’igitaramo cyabo.
Ku bijyanye n’imyiteguro y’iki gitaramo yaba ubuyobozi bwa Kigali Universe kizaberamo ndetse n’ubwa ‘Chorale de Kigali’ bose bemeje ko ari ikibazo cy’igihe kuko buri ruhande ibyo rwasabwaga rwamaze kubishyira ku murongo.
Ubuyobozi bwa ‘Chorale de Kigali’ bwibukije abantu kugura amatike hakiri kare kuko bitewe n’umwanya muto w’aho iki gitaramo kizabera amenshi ari gushira ku isoko.
Ku rundi ruhande ariko banamaze impungenge abatekereza ko kuba bakoze iki gitaramo bikuraho icyo kwizihiza Noheli basanzwe bakora, bahamya ko nacyo giteganyijwe kandi iki nikirangira bazahita binjira mu myiteguro yacyo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!