Chorale de Kigali igiye gukorera igitaramo cya mbere i Rubavu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe mu muziki uririmbwa ukanacurangwa n’abahanga, yateguye igitaramo cya mbere gikomeye kizabera hanze ya Kigali, kugira ngo yubahirize icyifuzo cy’abakunzi ba yo bo mu ntara zitandukanye bahoraga bifuza kuyibona hafi ya bo.

Ni igitaramo cyiswe ‘Classical Music Concert’, kizabera bwa mbere mu Karere ka Rubavu kuwa 20 Mutarama 2019, muri Centre Culturel guhera Saa cyenda z’amanywa (15h).

Umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali, Rukundo Charles Lwanga, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo gikurikira Christmas Carols Concert 2018, ari ubwa mbere gikozwe mu ntara, kikaba ari ugushyira mu bikorwa ubusabe bw’abakunzi ba Chorale de Kigali.

Rukundo yakomeje avuga ko abanya-Rubavu n’abandi bakunzi b’iyi korali bazanyurwa n’indirimbo zakunzwe zaririmbwe mu bitaramo bitandukanye nk’indirimbo ya UEFA Champions League, Turate Rwanda Nziza, izisanzwe zikundwa za Chorale de Kigali n’izindi.

Ati “Nk’uko Chorale de Kigali imaze kubigira umuco, gushimisha abakunzi bayo ni yo ntego. Abanyarubavu bazaririmbirwa indirimbo nziza ku buryo bazanyurwa”.

Kuva mu 2013 mu mpera z’umwaka, Chorale de Kigali ikora igitaramo kizwi nka ‘Christmas Carols Concert’ kigamije kwinjiza abantu neza muri Noheli no kubafasha kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka no gutangira umushya.

Kuri ubu yongeyeho Classical Music Concert. Rukundo asobanura ko ari intangiriro kandi bifuza ko uyu mwaka cyabera i Rubavu ubutaha kikabera ahandi bitewe n’uko abakunzi ba Chorale de Kigali mu ntara bazagaragaza inyota yo kwishimana na bo.

Ati “Ubu Rubavu ni yo igiye kuduha umurongo ngenderwaho. Gusa twizeye tudashidikanya ko abantu bazitabira ari benshi bityo bikaduha imbaraga zo kugera n’ahandi”.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, mu myanya y’imbere bikaba 10000 Frw. Amatike ntaratangira gucuruzwa abayashaka bazamenyeshwa aho bazayagurira bidatinze.

Mu 1966 Chorale de Kigali yashinzwe n’abakirisitu Gatolika b’abagabo barimo Saulve Iyamuremye, Muswayire Paulin wari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Mbarushimana Leon, Gabriel Gatera, Karangwa Claver wakoraga kuri Radio Rwanda n’abandi bari bavuye mu mashuri ya Kiliziya Gatolika cyane cyane Iseminari. Ibarizwa kuri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile (Saint Michel).

Chorale de Kigali iherutse gukora igitaramo cy'amateka cyinjije abakunzi bayo muri Noheli ndetse inabifuriza gusoza umwaka neza no gutangira undi
Nyuma ya Christmas Carols Concert, bagiye gukora Classical Music Concert
I Rubavu niho hambere hagiye kubera Classical Music Concert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza