Iki gitaramo byitezwe ko kizakusanyirizwamo inkunga yo gufasha abana bava mu miryango itishoboye, bakabishyurira amafaranga yunganira Leta mu kugira ngo babone amafunguro yo ku ishuri.
Mu kiganiro na IGIHE, ubuyobozi bwa ‘Chorale Christus Regnat’ bwavuze ko bamaze amezi atandatu mu myiteguro y’iki gitaramo, aho bifuza ko kizaba kirimo indirimbo zinyuranye zikubiye mu ndimi zitandukanye zituma abazacyitabira batazicwa n’irungu.
Mbarushimana Jean Paul , Umuyobozi w’iyi korali yagize ati “Imyiteguro tuyigeze kure. Turi kugerageza ku buryo abazitabira igitaramo cyacu batazicwa n’irungu kuko harimo indirimbo ziri mu Kinyarwada n’izo mu zindi ndimi twagiye twiga.”
Uretse indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye, ubuyobozi bw’iyi korali bwararikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda cyangwa gakondo kuzitabira iki gitaramo kuko hari izo bamaze igihe biga ku buryo bazacinya akadiho bigatinda.
Iki gitaramo iyi korali igitegura mu rwego rwo gusigasira no guteza imbere umuziki uririmbye neza ari nako bafasha abantu gusabana banaruhuka mu mutwe.
Akomoza ku mpamvu bahisemo gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye, Mbarushimana yagize ati “Leta yacu yakoze uko ishoboye ngo ifashe abana kwiga neza turayishimira, ariko hari imiryango igorwa no kubona amafaranga yunganira aya Leta ngo bige neza twifuza kuzafasha binyuze mu bushobozi tuzakura mu gitaramo.”
Kugeza ubu amatike y’iki gitaramo yamaze gushyirwa ku isoko aho ari kugura ibihumbi 10Frw n’ibihumbi 20Frw ukaba wayibona unyuze hano.
Chorale Christus Regnat imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika. Ni korali igizwe n’abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka, aho usangamo urubyiruko rw’abasore n’inkumi, abagore n’abagabo, amajigija n’ibikwerere ndetse n’abari hejuru ho gato mu myaka.
Christus isanzwe yamenyekanye cyane mu bitaramo byashimishaga benshi mu bihe bitandukanye. Yashinzwe mu 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Kuva mu 2008, ibarizwa kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera. Ubu ifite imizingo itandatu y’indirimbo zabo mu buryo bw’amajwi, imaze gukora ibitaramo bikomeye bitanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!