Visi Perezida w’iyi Korali, Niyonsenga Cassien, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho yatangiye avuga kuri iki gitaramo ngarukamwaka.
Ati “Iki gitaramo kiduhora mu bitekerezo kuko tugikora buri mwaka mu Ukwakira binyuze ku mubyeyi Bikira Mariya ku byo Imana iba yaradukoreye byose. Twiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya akadufasha gusobanukirwa n’ubutumwa bukwiriye guhabwa Nyagasani ndetse akanabuduherekezamo nk’uko na we yabashije kugira imyitwarire myiza akiri ku isi.”
Yakomeje avuga ko uku kwezi kwahariwe Rozari Ntagatifu, bo bagusoza bataramana n’Umubyeyi Bikira Mariya bashimira Imana. Umwaka ushize Chorale BUUIA yari yakoze ikindi gitaramo, aho Visi Perezida avuga ko icy’uyu gitandukanye n’icyo.
Ati “Itandukaniro ryo rirahari cyane kuko ntabwo dukura nk’isabune duhora twiyungura ubumenyi, mu miririmbire ndetse n’umubare w’abaririmbyi uriyongera. Ikindi intego y’umwaka ushize ntabwo ari yo y’uyu mwaka. Buri gitaramo kiba giherekejwe n’igikorwa runaka gihamya kwa kwemera kwacu.”
Arakomeza ati “Ubushize twamurikaga album ariko ubu ni ugushimira Imana. Ubushize twari twenyine ariko ubu tuzaba turi kumwe n’umuhanzi Rwabigwi Cyprien uzwi ku izina rya “Nkubone”. Twumva ko guhuza imbaraga na we uyu mwaka bizaba akarusho. Iki gitaramo kizaba giherekejwe n’igikorwa cyo gufasha abana bavukanye uburwayi budakira.”
Yasabye abakunzi ba Chorale BUUIA gukomeza kubashyigikira mu buryo butandukanye uko Umubyeyi Bikira Mariya azabashoboza.
Avuga ko hari byinshi babahishiye bazabona bahageze. Ati “Tubahishiye byinshi. Dufite byinshi dushimira Nyagasani, turacyari mu muzabibu we, turacyafite ubuzima, turacyamuririmbira. Iki gitaramo ntabwo kizigera gihagarara.”
“Imyiteguro tuyigeze kure navuga ko tuyigeze kuri 97% na ho 3% isigaye ikaba iyabazitabira.”
Iki gitaramo cy’iyogezabutumwa no gushimira Imana cyiswe “Thanks Giving And Evangelical Concert”; kizaba ku Cyumweru tariki 27 ukwakira 2024, muri Hotel Sainte Famille guhera saa kumi n’ebyri z’umugoroba (18h00).
Amatike yo kwinjira azaba ari 20.000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 10.000 Frw mu myanya y’imbere, 5.000 frw ahasanzwe na 3.000 Frw ku banyeshuri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!