Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 27 ukwakira 2024, muri Hotel Sainte Famille guhera saa kumi n’ebyri z’umugoroba (18h00). Amatike yo kwinjira azaba ari 20.000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 10.000 Frw mu myanya y’imbere, 5.000 frw ahasanzwe na 3.000 Frw ku banyeshuri.
Ni igitaramo kigiye kuba nyuma y’icyo Chorale BUUIA, yakoze mu mwaka ushize cyo kumurika album yayo ya mbere ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho yiswe “Nzashimira Imana”. Ni igitaramo cy’amateka cyabaye tariki ya 22 Ukwakira 2023.
Umuhanzi Rwabigwi Cyprien bagiye guhurira mu gitaramo na we amaze iminsi akora muri za Diyosezi zitandukanye. Uyu muhanzi n’iyi korali biyemeje guhuza imbaraga bategura igitaramo cy’akataraboneka cy’ iyogezabutumwa no Gushimira Imana. Ni igitaramo cyibimburira ibitaramo uyu muhanzi Rwabigwi Cyprien agiye gukora bizenguruka Arkidiyosezi ya Kigali.
Chorale BUUIA benshi bazi mu njyana z’indirimbo zisingiza Imana nka “Nzashimira Imana Nzayisingiza”, “Nyemerera Tugendane”, “Singizwa Iteka” n’izindi.
Rwabigwi Cyprien azwi ku izina rya Nkubone, kubera indirimbo yakoze igakundwa na benshi. Ubusanzwe ni umuhanzi gatolika, wiyemeje gukora iyogezabutumwa ryimbitse binyuze mu ndirimbo n’isengesho, akaba abarizwa muri Paruwasi Regina Pacis i Remera mu mujyi wa Kigali.
Reba “Nyemerera Tugendane” ya Chorale BUUIA yakunzwe cyane
Reba “Nkubone”, indirimbo ya Rwabigwi Cyprien yakunzwe cyane
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!