00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHOGM: Niyo Bosco yasusurukije abitabiriye igitaramo cyo ku Gisimenti

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 June 2022 saa 01:50
Yasuwe :

Mu rwego rwo gususurutsa Abanyarwanda n’abashyitsi bitabiriye CHOGM bakunze gusohokera muri Car Free Zone ku Gisimenti, Niyo Bosco ni we wari utahiwe kuhataramira ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022.

Uyu muhanzi uri mu bagezweho kuva mu myaka mike ishize yakoreye igitaramo imbere y’ibihumbi by’ababa basohokeye muri aka gace afatanyije n’itsinda rya Symphony Band.

Uyu muhanzi waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zigezweho nka; Piyapuresha, Urugi, Ishyano, Seka, Ubigenza ute? n’izindi nyinshi yaririmbaga ari nako anyuzamo akaganira n’abafana.

Iki cyari igitaramo cya gatanu kibaye kuva ibi bitaramo byiswe Kigali people’s festival byatangira ku wa Mbere tariki 19 Kamena 2022.

Byitezwe ko ibi bitaramo bikomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, umunsi ubanziriza uwa nyuma w’ibi bitaramo biri kubera muri Car Free Zone mu Biryogo no muri Car Free Zone ku Gisimenti.

Mu gitaramo kibera mu Biryogo, byitezwe ko abahanzi barimo Bwiza na Afrique aribo basusurutsa abakunzi b’umuziki bacyitabira bakiyongeraho na DJ Theo uba uvanga imiziki.

Mico The Best, Platini ndetse na Papa Cyangwe baraba basusurutsa abo ku Gisimenti bafatanyije na Lucky Nzeyimana uba uyoboye iki gitaramo.

Abafana b'uyu muhanzi batashye bizihiwe ku bwe
Ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo
Niyo Bosco aba acuranga indirimbo ze mu buryo bwa Live
Niyo Bosco yashimishije abakunzi be bari bitabiriye iki gitaramo
Ni ukuva mu bwiza abantu bajya mu bundi, mu Gisimenti harongera kubera igitaramo gikomeye
Bwiza na Afrique baraba basusurutsa abakunzi b'umuziki mu Biryogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .