Ni Igisimenti cyari cyakubise kiruzura cyane ko yaba abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abashyitsi bitabiriye CHOGM batuye hafi y’i Remera ari ho bafata nk’agace ko kwidagaduriramo.
Igitaramo cyo kuri uyu wa Kabiri cyari kiyobowe na MC Buryohe, cyatangiye ahagana saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ubwo Selekta Copain yari ageze ku rubyiniro atangira kuvanga imiziki inyuranye ari nako asusurutsa abantu bake bari batangiye kugera ku Gisimenti.
Uko iminota yicumaga niko abantu buzuraga imihanda ya Gisimenti ku buryo saa Moya n’igice z’umugoroba hari hamaze gukubita huzuye.
Nyuma ya Selekta Copain hakurikiyeho itsinda rya Symphony ryafashe hafi isaha yose risusurutsa abakunzi b’umuziki wabo n’indi mbaga y’abari bateraniye ku Gisimenti.
Iri tsinda rizwiho gucuranga mu buryo bwa Live ryanyuzagamo rikanaririmba indirimbo zaryo ziri mu zigezweho muri iyi minsi.
Nyuma ya Symphony Band, DJ Brianne yahawe umwanya wo gushyushya abantu no kubateguza Bwiza wari watumiwe nk’umuhanzi w’umunsi.
Nyuma y’iminota hafi 30 DJ Brianne ari gushyushya abantu, hahise hahamagarwa Bwiza ku rubyiniro.
Uyu muhanzikazi wari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi, bamaze byibuza iminota 45 bataramira abantu bari bateraniye ku Gisimenti, aho Bwiza yaririmbye hafi indirimbo ze zose.
Nyuma y’uko avuye ku rubyiniro DJ Brianne yasubiranye umwanya wo gushyushya abantu no kubafasha gusoza igitaramo bishimye.
Uyu mukobwa uri mu bagezweho muri iyi minsi ntabwo yigeze atenguha abakunzi kuko yabacurangiye imiziki yabahozaga hejuru buri kanya.
Ibi bitaramo biri gutegurwa na Sosiyete ya Sensitive ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, Visit Rwanda ndetse n’abaterankunga batandukanye barimo BRALIRWA, MTN Rwanda, KIKAC Music, Forzza Rwanda, Inyange Industry AHF Rwanda n’abandi.





























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!