Mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze, IGIHE yasuye site za Car Free Zone i Nyamirambo mu Biryogo ndetse n’i Remera ku Gisimenti, ahazabera ibitaramo bya Kigali People’s Festival.
Ubwo twasuraga ahazabera ibi bitaramo mbere y’amasaha atari make ngo bitangire, twasanze abakozi baho bari gukubita hirya hino ngo imirimo yo kubyitegura irangire hatazagira ikibarogoya.
Mu Biryogo ho imirimo yo gutegura aho abahanzi bazataramira isa n’iri kugana ku musozo, mu gihe ku Gisimenti twasanze bari mu mirimo ya nyuma, bamanika ibyapa by’abaterankunga ndetse banategura neza urubyiniro.
Muri Car Free Zone i Nyamirambo, byitezwe ko ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2022 Mico The Best ari we uzasusurutsa abantu afatanyije n’abarimo Lucky Nzeyimana uzaba ayoboye ibirori na DJ Diallo.
Ni mu gihe Car Free Zone yo mu Gisimenti ibirori byaho bizafungurwa na Kenny Sol afatanyije na Symphony Band mu birori bizayoborwa na MC Tino. Bazacurangirwa na DJ Ira.
Kuva tariki 20 kugeza 26 Kamena 2022, hateguwe ibitaramo bizajya bibera muri ’Car free zone y’i Nyamirambo ndetse n’i Remera mu Gisimenti, aho guhera saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba abahanzi banyuranye bazajya baba bahataramiye kugeza saa Yine z’ijoro.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!