00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chloe Bailey yaciye igikuba i Lagos nyuma yo gusura Burna Boy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 December 2024 saa 12:32
Yasuwe :

Umuhanzikazi Chloe Bailey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaciye igikuba i Lagos, nyuma yo kugaragara mu mihanda yaho yasuye Burna Boy, bigakurura inkuru z’uko baba basigaye bakundana.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, ni bwo inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kujya hanze nyuma y’uko hasohotse amashusho abagaragaza barikumwe.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Chloe na Burna Boy basohokanye mu kabyiniro.

Kugeza ubu, nta n’umwe muri bo uragira icyo atangaza ku mubano wabo nubwo ku mbuga nkoranyambaga bikomeje kuvugwa ko bakundana.
Burna Boy abaye yinjiye mu rukundo n’uyu mukobwa yaba amusimbuje Stefflon Don bakundanye kuva mu 2019-2021.

Muri Mutarama uyu mwaka Stefflon Don yasohoye indirimbo ‘Dat A dat’ yibasiragamo umugore atigeze avuga izina, icyakora akamushinja kuba yararyamanye n’umukunzi we.

Benshi mu bakurikirana iby’imyidagaduro by’umwihariko urukundo rwa Burna Boy, bahise bavuga ko uyu muraperikazi yibasiraga Chloe Bailey amushinja kumutwara umugabo.

Burna Boy na Chloe Bailey bagendaga bafatanye agatoki ku kandi
Hakomeje kuvugwa urukundo hagati ya Burna Boy na Chloe Bailey

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .