Akigera i Kigali, Chipukeezy yakiriwe na Fally Merci usanzwe ategura ibitaramo bya ’Gen-Z Comedy’. Uyu musore yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda.
Ati “Mu Rwanda ni mu rugo ha kabiri, iyo ngeze i Kigali iteka niyumva nk’uri mu murwa w’iwacu. Nishimiye kuba ngiye gutaramira muri Gen-Z Comedy kuko ni urubuga ruzamura abanyarwenya benshi, buri wese ukora umwuga wo gusetsa yakwishimira gushyigikira Fally Merci muri uyu mushinga.”
Uretse abanyarwenya banyuranye, Chipukeezy azaba ahurira mu gitaramo n’abarimo Bruce Melodie na David Bayingana bose batumiwe kuganiriza urubyiruko ruzitabira iki gitaramo.
Uyu munyarwenya yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2024 ubwo yari yatumiwe muri ’The caravan of laughter’.
Chipukeezy aherutse kwemeza ko yifuza gushakana n’Umunyarwandakazi, gusa mu 2018 yambitse impeta uwari umukunzi we, Vivian Mandela bemeranya kubana akaramata, icyakora nyuma y’imyaka itatu baza gutandukana.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!