Uyu munyarwenya uherutse kwakira Israel Mbonyi ubwo yitabiraga igitaramo cyateguwe na Churchill muri Kenya, ategerejwe i Kigali mu cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa 23 Mutarama 2024 muri Camp Kigali.
Chipukeezy agiye kongera gutaramira i Kigali mu gihe ubwo ahaheruka mu 2024, yari yavuze ko akunda u Rwanda ndetse ku bwe yumva yazahatura akaba yanashakana n’Umunyarwandakazi.
Ni igitaramo Chipukeezy azahuriramo n’abandi banyarwenya biganjemo abazamukiye muri Gen-Z Comedy ndetse n’abandi barimo Babu wamaze gutangazwa.
Chipukeezy yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2024 ubwo yari yatumiwe muri ’The caravan of laughter’.
Abacyitabiriye bamwibukira ku kuba uretse gusetsa, yarafashe umwanya, abanza kunamira murumuna wa Eric Omondi wari uherutse kwitaba Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru icyo gihe, yavuze ko akunda u Rwanda ndetse yifuza kuzahatura akaba yanashakana n’Umunyarwandakazi.
Uyu munyarwenya uri mu bakomeye muri Kenya mu 2018 yambitse impeta uwari umukunzi we Vivian Mandela bemeranya kubana akaramata, icyakora nyuma y’imyaka itatu baza gutandukana.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!