00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charly na Nina berekeje muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 10:10
Yasuwe :

Abagize itsinda rya Charly na Nina berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye inama y’urubyiruko batigeze bifuza kuvugaho byinshi ubwo bahagurukaga ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Mu ijoro ryo ku wa 26 Nzeri 2022 nibwo Nina na Charly bahagurutse i Kigali berekeza i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro kigufi bahaye IGIHE, aba bakobwa bavuze ko bitabiriye inama y’abashoramari bo muri Afurika y’Iburasirazuba batumiwemo, iteganyijwe mu minsi iri imbere.

Ku rundi ruhande ariko aba bahanzikazi bavuga ko hari ibikorwa bateganya gukorera muri Amerika birimo kuba bazahafatira amashusho y’indirimbo, ndetse byanashoboka bakaba bazahakorera ibindi bitaramo.

Charly ati “Twe twitabiriye inama twatumiwemo, icyakora hari abantu dukomeje ibiganiro ku buryo twanakorerayo ibitaramo binyuranye. Uretse ko tunatekereza uko twafatirayo amashusho y’indirimbo tuvanye inaha.”

Ku kijyanye n’igihe bazagarukira, aba bahanzikazi bavuze ko babizi neza kuko kizagenwa na gahunda bafiteyo.

Nina ati “Nk’uko twabikubwiye, tugiye dufite n’ibindi bikorwa duteganya gukora harimo ibitaramo, ibyo nibyo bizagena gahunda yacu.”

Charly na Nina berekeje muri Amerika nyuma y’igihe basohoye indirimbo yabo nshya bise ‘Lavender’. Bijeje abakunzi babo ko bidatinze baza kubaha indi ndirimbo bari bube bafatiye amashusho yayo muri Amerika.

Charly na Nina berekeje muri Amerika bitabiriye inama y'urubyiruko batumiwemo
Uretse inama batumiwemo aba bahanzikazi bavuze ko bari mu biganiro n'abantu banyuranye ku buryo bazakorera ibitaramo muri Amerika
DJ Pius ni umwe mu baherekeje Charly na Nina ubwo berekezaga muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .