Charly na Nina bemeje ko bazitabira ibirori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA muri Nigeria

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ukwakira 2019 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Charly na Nina ni itsinda rikomeye rya muzika mu Rwanda, aba bahanzikazi bafite indirimbo nyinshi zakunzwe yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Kuri ubu ni bamwe mu bahatanira ibihembo bya AFRIMA bitangirwa mu gihugu cya Nigeria.

Bamaze kwemeza ko biteguye kwerekeza muri Nigeria bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo bahatanira.

Mu kiganiro na Nina umwe mu bahanzikazi bagize iri tsinda yemereye IGIHE ko bazajya i Lagos muri Nigeria, bitabiriye umuhango wo gutanga ibi bihembo ariko ahamya ko batazaririmba.

Ibi bihembo bizatangwa kuva tariki 20 kugeza 23 Ugushyingo 2019.

View this post on Instagram

Keep voting for us! #afrimawards #bestafricanduo #charlynanina

A post shared by Charly (@charlotterulinda) on

Tariki 25 Kanama 2019 ni bwo hatangajwe urutonde rw’abahatanira ibi bihembo, The Ben akaba ari guhatana n’abahanzi banyuranye mu cyiciro cya “African Fans’ Favorite” .

Charly na Nina nabo bahatana mu cyiciro cy’amatsinda akomeye ya Afurika aho indirimbo yabo “Komeza unyirebere” iri mu zihatanira igihembo mu cyiciro ‘Best African Duo, Group or Band’.

Aba bahanzikazi basabye abakunzi babo gukomeza kubatora binyuze ku rubuga rw’iri rushanwa.

Ibi bihembo bya AFRIMA byatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2014 kuva icyo gihe byaberaga muri Nigeria usibye umwaka wa 2018 byatangiwe muri Ghana.

Charly na Nina nyuma yo kuva muri Rwanda Day ni bamwe mu bahanzi bari batumiwe mu birori bya Youth Connekt icyakora ntibabasha kugaragara muri iki gitaramo kuko Charly yagize ibyago bityo ananirwa guhuza gahunda z’umuziki no kwitabira iz’umuryango we.

The Ben nawe arahatana muri aya marushanwa ya AFRIMA
Charly na Nina bahatana mu marushanwa ya AFRIMA agiye kuba ku nshuro ya gatandatu
Charly na Nina bemeje ko bazerekeza i Lagos mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza