Charly na Nina batangiye umushinga wa Album nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Itsinda rya Charly na Nina ryatangiye umushinga wa album nshya riri guteganya gushyira hanze mu Ukuboza uyu mwaka.

Aba bakobwa batangiranye imbaraga umwaka wa 2019 bashyira hanze indirimbo ya mbere mu zizaba zigize album bazashyira hanze mu mpera z’umwaka.

Iyi ndirimbo bise ‘Uburyohe’ iri mu zindi umunani iri tsinda riteganya gushyira hanze muri uyu mwaka zikazaba zigize umuzingo wabo wa kabiri uzashyirwa hanze mu Ukuboza.

Ubutumwa bwihariye burimo ni ubw’urukundo aho baba bataka umusore bavuga ko gukundwa nawe nta bundi buryohe buri hejuru yabyo.

Nina wo muri iri tsinda yabwiye IGIHE ko bateganya ibikorwa byinshi bitandukanye bizanyura abakunzi babo ndetse n’izi ndirimbo zikaba zishobora kuziyongeraho izindi bitewe n’uko ibyo bateganya gukora bizaba biri kugenda byihuta.

Amajwi ya ‘Uburyohe’ yakozwe na Bob Pro naho amashusho akorwa na Meddy Saleh.

Charly na Nina baherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album ku wa 1 Ukuboza 2017 ubwo bashyiraga hanze iyo bise ’Imbaraga’ ari nayo ya mbere nyuma y’imyaka isaga ine bamaze mu muziki.

Cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali). Cyari gifite umwihariko w’uko cyari kimaze igihe gitegerejwe kubera uko cyamamazwaga cyane.

Muri iki gitaramo Charlotte Rulinda [uzwi nka Charly] na Fatuma Muhoza [Nina] bari bafite intego yo kwerekana ‘imbaraga z’umugore n’ubushobozi bwe mu iterambere ry’igihugu’ bakoresheje umuziki.

Charly na mugenzi we Nina bifashishije abahanzi bakunzwe mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba nka Juliana Kanyomozi wo muri Uganda ndetse na Big Farious, umwe mu bakomeye mu Burundi.

‘Uburyohe’ indirimbo yabimburiye izindi zizaba ziri kuri album nshya ya Charly na Nina

Charly na Nina batangiye umushinga mushya wa album yabo ya kabiri
Aba bahanzikazi bari bashyigikiwe mu buryo bukomeye ubwo bamurikaga album yabo ya mbere
Akanyamuneza kari kose kuri Nina mu imurika rya album ya mbere
Charly yari yabukereye yiteguye gutaramira abakunzi b'itsinda abarizwamo
Camp Kigali yari yakubise yuzuye
Igitaramo bakoreye muri Camp Kigali mu mpera za 2017 cyari cyakoranyije ibyamamare bitandukanye mu Rwanda ndetse cyanitabiriwe ku rwego ruhambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza