Charly na Nina bagereranyije urukundo n’umuti mu ndirimbo yabo nshya (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Itsinda rya Charly na Nina ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘Umuti’ igaragaza ko umuntu ashobora kubura undi akarwara yamubona akamubera umuti.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 18 Ukwakira 2019. Imara iminota ibiri n’amasegonda 57.

Charly wo muri iri tsinda yabwiye IGIHE ko bakoze iyi ndirimbo bashaka kwerekana uburyo hari igihe umuntu abera undi umuti bitewe n’urukundo.

Ati “Kuyihimba byaturutse ku rukundo n’ubundi nk’uko arizo ndirimbo dusanzwe dukora. Twayigeneye abantu bose, aho usanga hari abantu bavuga ko babuze uwo bakunda bakagubwa nabi bakabura amahoro byose bikanga ariko yaboneka byose bikagenda neza.”

Avuga ko bari mu gihe cyiza cyo gukora ku buryo bagiye gukora ibihangano byinshi. Yasabye abakunzi babo gukomeza kumva ibihangano byabo.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Produced by Nessim Pan wo muri Uganda naho amashusho afatwa na Paul Gambit wo muri Nigeria.

Hari hashize amezi make Charly na Nina[Charlotte Rulinda na Muhoza Fatuma Nina] bashyize hanze indirimbo bise ‘Lazizi’ bakoranye na Orezi wo muri Nigeria nayo yasohokanye n’amashusho yayo.

Iyi ndirimbo bise 'Umuti' ije nyuma y'iyo bari baherutse gushyira hanze bise Lazizi bakoranye na Orezi
Charly na Nina bari kumwe n'ababyinnyi babafashije muri iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .